Ruhango: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu yahoze ari Komine Ntongwe, (ubu ni mu Mirenge ya Kinazi na Ntongwe), bavuga ko tariki 21 Mata 1994 ari iy’imperuka ku bahigwaga, nibwo Burugumestiri Kagabo Charles yakoresheje amayeri menshi kugira ngo Abatutsi bicwe bashire.
Samuel Dusengiyumva, ubu ni Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ni umwe mu bakamoka muri iriya Mirenge baharokokeye, agaragaza amabi yakozwe n’uwari Burugumesitiri wa Komine Ntongwe witwa Kagabo Charles.
Komine Ntongwe yari imwe mu zifite umutwe w’Interahamwe n’abahezanguni bo mu ishyaka CDR bari bakomeye cyane kuva mu 1991 hakaba kandi hari hanakambitse impunzi z’Abarundi zari ahitwa i Nyagahama.
Ubwo indege y’uwari Perezida Juvenal Habyarimana yahanurwaga tariki ya 06 mata 1994 bukeye bwaho kuri 07 Mata kimwe nk’ahandi mu gihugu, no muri Komine Ntongwe hashyizweho za bariyeri muri Segiteri zose na Cellure. Izo bariyeri zahise zitangira kugenzurwa n’Interahamwe n’aba CDR.
Nyuma yaho Burugumesitiri Kagabo yatangiye kugenda muri Segiteri zose za komine ye agira inama Abatutsi guhungira kuri Komine Ntongwe kuko yababwiraga ko ari bwo buryo bwiza bwo kubacungira umutekano, ababwira ko yahawe abasirikare n’abajandarume bo kubarinda ibitero by’Interahamwe na’ba CDR.
Siko byagenze ahubwo byaje kugaragara ko bwari uburyo bwiza bwo kubegeranya kugira ngo umugambi wo kubica uzaborohere.
Muri iyo minsi kandi Burugumesitiri Kagabo Charles yicishije Burugumesitiri mugenzi we wa Komine Mugina wageragezaga gukumira ubwicanyi.
Ubwicanyi bw’i NYAMUKUMBA: Aha haguye Abatutsi benshi nyuma y’igitero gikaze cyarimo amasasu na za gerenade. Burugumesitiri Kagabo Charles yegereye abari bakuze mu mpunzi z’Abatutsi abagira inama yo guhungira kuri Sous Perefegitura ya Ruhango ababeshya ko bahazanye abasirikare bahagije bo kubarinda.
- Advertisement -
Hahise haza igitero kinini kivuye ahitwa kuri Adento ndetse n’ibindi bitero byaturukaga ahitwa i Nyagahama mu nkambi y’Abarundi n’i Nyarugenge.
Ibi bitero byose byagabwe ku Batutsi bari kwerekeza mu Ruhango bisanga mu gico bari baciriwe muri Nyamukumba, bamaze umwanya munini baraswa n’abasirikare n’abajandurume, Interahamwe n’aba CDR babiraramo barahorahoza abari bagihumeka.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Uruhare impunzi z’Abarundi mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi
Izi Mpuzi z’Abarundi zari zarahungiye mu Rwanda muri 1991 maze Leta yariho izishakira inkambi muri Ntongwe.
Zagize uruhare rukomeye muri Jenoside kuko ziri mu batinyutse kurya imibiri y’Abatutsi babaga bamaze kwicwa.
Impunzi zari zaratujwe ahitwa i Nyagahama ariko byaje kugaragara ko zari zarajyanywe i Ntongwe kugira ngo zizafashe Interahamwe mu mugambi wo kurimbura Abatutsi.
Nyuma yo kwica Abatutsi b’i Ntongwe, impunzi zisubiriye iwabo i Burundi ku buryo kugeza ubu nta n’umwe muri bo wigeze agezwa imbere y’ubutabera.
Burugumesitiri Kagabo Charles wabaye Umucurabwenge ndetse n’umuhuzabikorwa muri Jenoside mu mugambi wo kurimbura Abatutsi muri Gicurasi 1994, abonye bikomeye yarahunze ava i Ntongwe ahungira mu yahoze ari Zaire (ubu ni DRC) bikekwa ko n’ubu ariho akiri.
Urwibutso rwa Kinazi rushyinguwemo imibiri irengwa 63,150.
Ku bahaburiye ababo n’abaharokokeye, itariki ya 21 mata 1994 ni itariki y’umutuku kimwe n’Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Kaduha mu yahoze ari Sous Perefegitura ya Kaduha mu gice kitwa Ubunyambiriri. Naho kuri tariki ya 21 Mata 1994 nibwo Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya bagabweho ibitero by’abasirikare n’interahamwe baricwa.
Ubu mu rwibutso rwa Kaduha hashyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 47.
Iyi tariki ya 21 Mata 1994 kandi ni itariki y’umutuku ku Batutsi bari barahungiye i Murambi ya Gikongoro bavuye mu bice bitandukanye by’Ubufundu n’Ubunyambiriri, aha i Murambi hakaba hashyinguye ibihumbi 50 birenga.
Kuri iyi tariki ya 21 Mata 1994 ni na bwo Abatutsi benshi bahigwaga i Nyanza ya Butare bishwe, urwibutso rwa Nyanza ya Butare rushyinguyemo imibiri ibihumbi 28 birenga.
Mu gihe Mu Rwanda hakomeje kwibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu minsi 100 Intara y’Amajyepfo iri mu zashegeshwe na Jenoside kuko ifite umubare munini w’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
AMAFOTO@NKUNDINEZA
Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW