Kwibuka27 : Danny Vumbi yumva umurage ukwiye abato ari u Rwanda ruzira Jenoside

Umuhanzi Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi mu muziki w’u Rwanda yasabye Abanyarwanda gutegurira abakiri bato kubaho neza mu Rwanda ruzira umurage mubi wa Jenoside, anibutsa uruhare rw’umuhanzi mu bihe byo Kwibuka.

Danny Vumbi na Bruce Melodie muri 2017 bakoze indirimbo ‘Twibuke twubaka’

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga Miliyoni imwe mu gihe cy’amezi atatu, isiga ibikomere mu mitima ya benshi.

“Kwibuka Twiyubaka” ni yo nsanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2021.

Abayobozi bakomeye ku Isi bohereje ubutumwa bw’ihumure bifatanya n’Abanyarwanda muri iki gihe, bose intero ni ukwamagana ko Jenoside yakongera kubaho ukundi ku isi.

UMUSEKE waganiriye n’umuhanzi Danny Vumbi atanga ubutumwa bw’ihumure ku Banyarwanda muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kuzirikana Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Danny Vumbi ahamagarira Abahanzi Nyarwanda gutanga ubutumwa bw’ihumure ku barokotse Jenoside.

Ati “Kwibuka twiyubaka muri ibi bihe byo kurwanya Covid-19 uruhare rw’umuhanzi ni ugutanga ubutumwa buhumuriza abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo bwose bwamushobokera cyane cyane akoresheje imbuga nkoranyambaga ze.”

Akomeza avuga ko umuhanzi akwiriye kugira uruhare mu guhangana n’abapfobya n’Abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi abinyujije mu bihangano bye cyangwa mu butumwa ageza ku bamukurikira.

Ati “Umuhanzi mu guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside ni ukubamaganira kure akabikora mu bihangano, mu biganiro cyangwa mu butumwa bunyuranye ageza ku bakunzi be buri munsi.”

- Advertisement -

Danny Vumbi  yagize ati “U Rwanda ni urwacu kurubamo neza niyo inshingano nkuru kuri twe, guharanira kubaho kandi neza ibihe byose by’ahazaza twese tubishyire imbere, Jenoside ntizasubire ukundi, ube ari wo murage dutegurira abazadukomokaho.”

Mu ndirimbo ‘Twibuke twubaka’ yakoranye na Bruce Melodie muri 2017 batanzemo ubutumwa bugira buti:

 “Twibuke twubaka igihugu cyacu kuko twabuze abo twakundaga igihugu kikatubera umuryango, kikatubera ababyeyi kikatubera abavandimwe, kikatubera inshuti, duhange amaso ibihe biri imbere mu ntambwe idasubira inyuma.”

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW