Marina yagaragaje ibaruwa ndende yanditse asezera inzu y’imyidagaduro ya The Mane

The Mane Music Label ikomeje kubura abahanzi, Marina na we yanditse ibaruwa ndende asezera muri iyi nzu ifasha abahanzi kuzamura impano zabo.

Marina yiyongereye ku bandi basezeye kuri The Mane

Marina asezeye muri The Mane Music Label nyuma y’umuhanzikazi Queen Cha ndetse na Alistide Gahunzire wari umujyanama w’abahanzi muri iyo nzu.

The Mane Music Label ni iya Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama, ishoramari mu ruganda rwa Muzika Nyarwanda ryaramuhombeye.

Kuri uyu wa 27 Mata 2021 Marina wafatwaga nk’inka imwe ya Bad Rama yamusezeyeho amwifuriza amahoro n’imigisha mu kazi ke.

The Mane Music Label isigayemo umuhanzi Calvin Mbanda udafite amasezerano, asa n’uharimo ku izina gusa.

Ibaruwa Marina yashyize hanze yasinywe ku wa 21 Mata 2021 bivuze ko yari amaze Icyumweru ayibitse mu kabati.

Marina agaragaza ko ashimira umusanzu The Mane yagize ku Iterambere rya Muzika ye ariko guhera ku wa 21 Mata 2021 atakiri umwe mu barebererwa inyungu na The Mane.

Hari aho agira ati “Ndabamenyesha ko guhera ku wa 21 Mata ntakiri umwe mu bareberwa inyungu na The Mane Music, ku bw’impamvu ntashobora gutangaza ubu muri iyi baruwa.”

Ku wa 19 Mata 2021, Gahunzire ni we wabanje gushyira hanze itangazo agaragaza ko gutandukana na The Mane ari icyemezo yafashe ku mpamvu ze bwite ndetse ashimira ubuyobozi bwa The Mane muri rusange n’abandi bayibamo.

- Advertisement -

Kuri uwo munsi, Queen Cha wari umaze imyaka itatu muri The Mane na we yashyize hanze ibaruwa yandikiye The Mane avuga ko ahagaritse amasezerano ye n’iyi nzu.

Mu mwaka wa 2017 Marina yasinye imyaka 10 muri The Mane asohotsemo amaze itatu gusa. Ubwo yasinyaga Bad Rama yavuze ko Marina yashakaga imyaka 20.

Bad Rama afite ikiganiro yavuze ko agikorana n’Abanyamakuru kigatambuka kuri Instagram ya Ally Soudy. Abanyamakuru b’imyidagaduro babifashe nk’agasuzuguro.

The Mane Music Label yashinzwe mu mwaka wa 2017, Abahanzi barimo Safi Madiba, Jay Polly, Queen Cha na Marina bamaze kuyitera umugongo bose bahuriza ko Bad Rama ibyo basezeranye atabishyira mu bikorwa agashaka kwiyerekana gusa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW