Muhanga: Abantu 20 bunamiye ibihumbi 11 bashyinguye i Kabgayi mu rwibutso

Inzego zitandukanye z’Akarere ka Muhanga, n’imiryango ifite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside i Kabgayi kuri uyu wa Mbere bibutse Abatutsi barenga ibihumbi 11 bashyinguye mu rwibutso.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Shyaka Théobald na Mayor w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline bunamira abashyinguye i Kabgayi mu rwibutso

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyaduka ku isi muri rusange no mu Rwanda by’umwihariko nibwo umubare w’abantu 20 bashoboye kunamira abashyinguye mu rwibutso.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko nubwo abantu bari mu bihe bigoye ariko kuba nibura abantu 20 bashobora kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari amahirwe bagize yo gukomeza kwibuka muri iyi minsi 100.

Kayitare yasabye abaturage kwirinda ababiba ingengabitekerezo ya Jenoside anabasaba kwitandukanya nabo no  kubagaragaza.

Yagize ati: ”Mu Karere kacu hamaze kugaragara ibikorwa 4 byerekana ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Yavuze ko abafite iyi ngengabitekerezo bayigaragaje  bangiza imyaka ya bamwe mu barokotse Jenoside, abandi bababwira amagambo akomeretsa.

Kayitare yavuze ko ari ibintu bibabaje kuba hakiri bamwe mu baturage bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma y’imyaka 27 Jenoside ihagaritswe.

Abayobozi na bamwe bahagarariye Imiryango ifite ababo bashyinguye iKabgayi 20 nibo bunamiye abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso i Kabgayi

Kambogo Immaculée uhagarariye Imiryango ifite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside, akaba afite ababyeyi, n’abavandimwe bashyinguye i Kabgayi, avuga ko kuba yaje kunamira abe bahashyinguye, bimuteye ibyishimo kuko umwaka ushize wa 2020 kwibuka abazize Jenoside byabaye bari muri guma mu rugo.

Ati: ”Mbere twazaga kwibuka turi benshi, ariko  mpagarariye Imiryango myinshi y’abarokotse batari hano uyu munsi kandi biranshimishije kubunamira.”

- Advertisement -

Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (IBUKA) Rudasingwa Jean Bosco avuga ko  kuba abantu benshi batabasha kwitabira umuhango wo kwibuka byongera intimba, ariko akavuga ko abibutse uyu munsi na byo bikwiriye kwishimirwa kuko bitandukanye n’uko byari bimeze  umwaka ushize.

Rudasingwa yagize ati: ”Abanyarwanda bataje kwibuka uyu munsi, twaje mu izina ryabo bumve ko hari intambwe yatewe.”

Usibye iyi mibiri isaga ibihumbi 11 ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside i Kabgayi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko hari indi mibiri y’abazize Jenoside isaga 100 buteganya gushyingura mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2021.

Inzego z’Umutekano mu Karere ka Muhanga zunamiye inzirakarengane
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco avuga ko kuba abantu 20 babashije kwibuka abashyinguye iKabgayi ari ikintu cyo kwishimira
Kambogo Immaculée avuga ko muri uru rwibutso hashyinguye ababyeyi be, Nyirakuru n’abavandimwe be

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.