Musenyeri Mbonyintege arasaba ubushishozi ku kibazo cy’abakozi 135 b’Ibitaro bya Kabgayi

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Mbonyintege Smaragde yavuze ko abakozi 135 bagengwa n’amasezerano batashyizwe mu myanya na Diyosezi ya Kabgayi, ahubwo ko ari Ibitaro bibasaba Diyosezi ikabyemeza.

Ibitaro bya Kabgayi bimaze iminsi ku gitutu cyo gushaka uko bariya bakozi bahabwa akazi mu nzira zemewe

Iki kibazo cy’abakozi 135  bagengwa n’amasezerano (S/Contrant) kimaze iminsi giteje impaka hagati y’Ubuyobozi bw’Akarere, Ibitaro ndetse na Diyosezi ya Kabgayi.

Musenyeri Mbonyintege Smaragde  yasobanuye ko nta mukozi w’ibitaro ugengwa n’amasezerano bigeze baha akazi nk’uko bamwe babivuga.

Ahubwo ngo abakozi 135 bahawe akazi ku busabe bw’Ibitaro, Diyosezi irabasinyira gusa,

yavuze ko aba bagiye bahabwa akazi mu bihe bitandukanye kandi bakaba bari mu byiciro 6 byerekana uko bageze muri iyi myanya y’akazi i Kabgayi mu Bitaro.

Ati: ”Diyosezi ntabwo imenya umubare w’abakozi Ibitaro bikeneye, icyo dukora ni ugusinya byonyine.”

Yavuze ko mu bakozi 135, Abaganga 7 (Géneralistes) bashyizwe mu kazi n’Ibitaro badakoze ibizami ku busabe bw’Ibitaro, yemera ko abo uko ari 7 Diyosezi yabikoze  ishingiye ku masezerano bagiranye na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTÉ).

Ati: ”Hari abandi 78 binjiye mu kazi babanje gukora ikizamini cyateguwe na Diyosezi ya Kabgayi ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga.”

Musenyeri Mbonyintege Smaragde yibaza niba  aba bakozi bagomba gukora ikindi kizamini mbere y’uko binjizwa mu bakozi bagengwa na Statut, cyangwa niba Minisiteri ishobora kubashyira mu bakozi ba Leta igendeye ku kizamini bakoze mbere.

- Advertisement -

Gusa avuga ko hari abakozi 5 bimuwe na Diyosezi ya Kabgayi bavanywe mu Bigo Nderabuzima bitandukanye byo mu Karere ka Ruhango na Muhanga.

Harimo 2 boherejwe mu Bitaro n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga.

Mbonyintege yavuze ko hari abandi bakozi 5 boherejwe mu Bitaro bya Kabgayi na MINISANTÉ barimo Umuforomo 1 n’Ababyaza 4.

Hakaba kandi n’abakozi 12 bashyizweho na Diyosezi ya Kabgayi bagizwe n’Abihayimana ku bw’amasezerano bari bafitanye na Minisiteri y’Ubuzima batagomba gupiganwa, ndetse  n’abandi 28 bashyizwe mu kazi mbere y’uko itegeko ryo gupiganwa rijyaho.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Yavuze ko Minisiteri n’Akarere ka Muhanga bagombye gusuzumana ubushishozi ikibazo cya buri wese, kuko harimo n’abamaze gukura badashobora gupiganwa, ariko bafite uburambe.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko igenzura ryakozwe n’Akarere ari ryo ryagaragaje iki kibazo cy’abakozi bahawe akazi bitanyuze mu ipiganwa.

Kayitare kandi yavuze ko iryo genzura ryerekanye ko hari n’amafaranga menshi bamwe mu bayobozi n’abakozi bagiye biha, bitwaza ko bayemerewe n’urwego rutabifitiye ubushobozi.

Yagize ati: ”Tugiye kureba icyo amategeko agenga Abakozi ba Leta ateganya, ndetse hanarebwe amasezerano Diyosezi ya Kabgayi ifitanye na Leta.”

Uyu Muyobozi yavuze ko hari abazajya mu bakozi ba Leta babanje gukorerwa isuzuma, ariko abenshi bakaba bazajyamo hashingiye ku ipiganwa amategeko yubahirijwe.

Ati: ”Hari umwanya 1 urimo abakozi benshi, hakaba n’indi myanya itarimo abakozi.”

Musenyeri Mbonyintege n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare bavuze ko amafaranga abo bakozi bihaye  yagaruzwa agasubizwa mu isanduku ya Leta, kuko yatanzwe binyurangijwe n’amategeko.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

#Rwanda #Muhanga #KabgayiHospital #Minisante