N.H Kevin uvuka i Nyamirambo aririmba neza mu rurimi rushya rwahadutse rwitwa ‘Parera’

N.H Kevin uvuka i Nyamirambo yinjiranye mu muziki Nyarwanda ururimi rudasanzwe yise ‘Parera Language’ yahimbye avugana na bagenzi be akanarukoresha mu buhanzi.

N.H KEVIN avuga ko yiteguye kuzavamo umuhanzi uzwi

Uyu muhanzi ufite imyaka 19 y’amavuko, akorera ibijyanye n’ubuhanzi bwe mu Mujyi wa Kigali. Ubuhanzi nyirizina yabwinjiyemo mu mwaka wa 2019.

Azwi mu ndirimbo nka ‘Inkomoko’ n’izindi ziganjemo ururimi yise ‘Parera’ ruvugwa n’igikundi cy’abasore bagendana, iyo baganira hagati yabo usibye kumva utuntu ducye mu rwenya rwabo rwinshi mwamarana umwanya ntumenye ibyo bari kuganira.

Ni ururimi rurimo Ikinyarwanda, Igiswahili, Icyongereza n’Igifaransa, ijambo bariherekeresha ‘Ngamba’, ‘Nganga Parera’ n’utundi turingushyo. Ari kumwe na bagenzi be baganira kumenya ibyo barimo kuvuga biragoranye gusa abaruvuga baganira neza cyane.

Nubwo urwo rurimi aririmbamo rwumvwa n’abo bagendana n’abandi bacye bo mu gace atuyemo n’abanyeshuri bigana, avuga ko yahisemo kurukoresha mu bihangano bye agamije kuzana umwihariko mu buhanzi.

Ati “Nta mpungenge numvaga mfite kubera ko hari abantu benshi bavuga ururimi rwacu hano ku Mumena i Nyamirambo, nta soni bintera mu kuririmba mu ‘Giparera’ ni umwihariko wanjye kandi abantu banjye barabikunda cyane.”

Uyu musore afite ubuhanga mu njyana ya Trap Music ikunzwe n’urubyiruko, avuga ko ari umukunzi wa Bushali ku buryo bakoranye na we indirimbo yaba ari mu nzira igana kwamamara.

Nk’umuhanzi ugitangira ngo ntacibwa intege n’inzira anyuramo zitamworohera kugira ngo ibihangano byiza bijye hanze kandi ku bwinshi.

Ashimira inshuti ze za hafi zimufasha mu rugendo rwa muzika harimo uwitwa Ally Muhamad umufasha cyane, uwitwa AO Beats umukorera indirimbo mu buryo bw’amajwi n’uwitwa Omar Kevin na Simon Paplon.

- Advertisement -

KURIKIRA IKIGANIRO YAGIRANYE NA UMUSEKE TV

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW