Ngoma/Rwamagana: Umuhanda wa Cyaruhogo uhuza utu Turere warangiritse bikomeye

Abakoresha umuhanda uhuza Akarere ka Ngoma na Rwamagana unyura mu gishanga cya Cyaruhogo baravuga ko wangiritse bigateza ingaruka zirimo kuba ubuhahiranire butagenda neza, bagasaba ko ukorwa kugira ngo ibikorwa byabo bikomeze.

Umuhanda ufasha abaturage kugeza imyaka yabo ku isoko

Bamwe mu bakoresha uyu muhanda Ngoma-Rwamagana, bagaragaza ko igice cya Cyaruhogo cyangiritse cyane ku buryo batagishobora kujyana imyaka yabo ku isoko ndetse ko banagorwa no kwambuka mu gihe cy’imvura.

Bakinahe Jean Claude yagize ati:”Birababaje kuba uyu muhanda nta gihe utavuzweho none ubu tukaba tubura uko tujya mu Karere ka ngoma kugurisha umusaruro wacu tuba twejeje kandi ariho dukura amaramuko.”

Nyirabikari Consolee yagize ati: “Biraduhangayikishije kuba uyu muhanda udakorwa kandi bigaragara ko wangiritse.”

Akomeza avuga ko nko mu gihe cy’imvura ho biba bihangayikishije ku buryo banagira impungenge zo kuba hari uwagwa mu rufunzo ruhari.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bugaragaza ko iki kibazo bukizi, bukavuga ko bwamaze kuvugana n’abo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) ngo bakaba baranawusuye, hasigaye ibikorwa byo gutangira kuwukora no gusana ibiraro byangiritse.

Mbonyumuvunyi Radjab Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yagize ati: “Icyo kibazo turakizi hamwe n’Akarere ka Ngoma twese turi gukora ubuvugizi kugira ngo ubuhahiranire bukomeze hagati y’Uturere twombi.”

Yavuze ko abantu bo muri RTDA bagiye gusura hariya hantu.

Umuhanda Ngoma-Rwamagana, unyura Cyaruhogo ufasha abaturage cyane batuye mu Turere twombi mu buhahiranire cyane abahinzi bajyana ibicuruzwa ku isoko.

- Advertisement -

Bamwe muri bo bakaba bavuga ko ntagikozwe ngo usanwe byandindiza iterambere ryabo bikanagira ingaruka ku Turere twombi mu bukungu.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Mu gihe cy’imvura biba bigoye cyane kuhanyura

Abdul NYIRIMANA / UMUSEKE.RW-Ngoma