Nyamagabe: Ababyeyi bavuga ko ‘kwirukana abanyeshuri mu gihe COVID-19 ica ibintu biteje ikibazo

Abanyeshuri 9 bigana mu mwaka wa 3 w’ayisumbuye  3 kuri Groupe Scolaire Notre Dame de la Paix Cyanika batumwe ababyeyi nyuma yo kugaragaza imyitwarire idahwitse, umwe mu babyeyi b’umwana wirukanwe avuga ko muri iki gihe cya COVID-19 bidahwitse kubuza umwana kwiga kuko ngo ashobora gutaha akandura cyangwa akanduza ababyeyi n’abandi.

Akarere ka Nyamagabe

Iri shuri riherereye mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Nyamagabe.

Ku wa 26 Mata 2021 nibwo ubuyobozi bwa Groupe Scolaire Notre Dame de la Paix Cyanika bwafashe icyemezo cyo kwirukana abanyeshuri 9 biganaga mu ishuri rimwe mu mwaka wa 3 mu gihe cy’Icyumweru (Weekend) kubera ko banze koza amasahane baririyeho, bahabwa igihano cyo kunyuzwaho akanyafu barabyanga.

Umwe mu babyeyi ufite umwana wahawe biriya bihano yabwiye UMUSEKE ko umwana we yoherejwe mu buryo budakwiye kuko yamugezeho saa tatu z’ijoro.

Ati “Gufata umwana ukamwohereza saa cyenda z’umugoroba amasaha yarenze no muri iki gihe ingendo zigoye kuko n’umuntu mukuru kubona imodoka biramugora, kuko nkanjye bampamagaye mu saa munani z’umugoroba bambwira ko bamwohereje.”

Umubyeyi avuga ko muri ibi bihe bya COVID-19 umwana ashobora yanduza ababyeyi cyangwa akayishyira abandi bana ku ishuri.

Uriya mubyeyi avuga ko umwana we atarakwiye guhagarikwa mu masomo, ko byibura hari gushakwa ibindi bihano ariko ntibahagarikirwe amasomo.

Umuyobozi w’ishuri rya Groupe Scolaire Notre Dame de La Paix w’ungirije ushinzwe imyitwarire (Prefet des Discipline) Hitimana Jean Baptiste yemeje ko bohereje abana 9 biganaga mu mwaka wa gatatu iwabo ngo bajye kuzana ababyeyi bitewe n’agasuzuguro gakabije bagaragaje.

Yavuze ko bakoze amakosa bahabwa ibyo yise ibihano bisanzwe bitoya by’uturimo duto  tw’isuku yo mu kigo barabyanga niko gufata umwanzuro wo kubohereza mu rugo ngo bazane ababyeyi kandi ngo binatanga umusaruro.

- Advertisement -

Ati “Bahawe Icyumweru kandi birasanzwe mu mabwiriza y’ishuri, duhamagara umubyeyi tumubwira ko umwana yakoze amakosa tukamutumira ngo azaze bari kumwe tubiganireho ari byo byakozwe.”

Prefet des Discipline ahakana ko baba barohereje abanyeshuri bugorobye ko ahubwo ababivuga ari abatwarwa n’amarangamutima bakavuga ibitaribyo.

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Nyamagabe, Nteziryayo Andre avuga ko icyo kibazo atari akizi ariko agiye kubikurikirana gusa akemeza ko kubuza umunyeshuri amasomo atari byo hari ukundi byakorwa.

Ati “Guha igihano abanyeshuri bakamara igihe batiga ntitubishyigira kuko si byiza, ibyiza ni uko  iyo umwana yakosheje ishuri rishobora guhamagara ababyeyi bakaza igihe umunyeshuri yagaragaje imyitwarire itari myiza bakabiganira, ariko guha ibihano abanyeshuri ntibige si byiza.”

Nkuko bigaragara mu butumire bwagenewe ababyeyi, harimo abanyeshuri bazasubira ku ishuri ku wa 4 Gicurasi 2021 barikumwe n’ababyeyi babo bitwaje Frw 3000 ya tike bagurijwe ubwo batahaga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYAMAGABE