Nyanza: Imiryango 12 yarokotse Jenoside yahawe aho gutura

webmaster webmaster

Imiryangongo 12 yarokotse jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yo mu Karere ka Nyanza  yahawe amacumbi.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi badafite aho kuba batujwe muri izo nzu

Ni imiryango yatujwe mu mudugudu w’Icyitegererezo  mu Tugari twa Mbuye na Mututu ho mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza  bitewe nuko bose bari  bamaze igihe kinini batagira aho baba Leta irahabashakira.

Izi nzu zahawe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu gihe u Rwanda n’isi bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27 zubatse ku buryo imwe irimo ebyiri.

Inzu y’umuryango umwe ifite uruganiriro, ibyumba bibiri, igikoni, ubwiyuhagiriro n’ubwiherero.

Umwe mu bahawe iyi nzu witwa Kayitesi Denyse avuga ko ari ibyishimo kuri we.

Agira ati: “Ubusanzwe aho nabaga nagorwaga kuko nakodeshaga ariko ubu ndishimye, mboneraho no  gushimira Leta yacu by’umwihariko ndashimira Nyakubahwa Perezida  Paul Kagame ko yabonye ko nkwiriye kuva mu bwigunge nkagira aho kuba heza nka hano.”

Munderere Jean Claude na we wahawe inzu yo guturamo avuga ko yabanaga na Nyirakuru mu icumbi bakodeshaga  ko bakorewe igikorwa gikomeye bityo akaba yiyemeje ko inzu yahawe azayifata neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme asaba abahawe inzu kuzifata neza, kandi bakibuka biyubaka kuko Jenoside n’ubwo babuze ababo bafite Igihugu kibakunda  kandi kibazirikana.

Ati: “Bafite igihugu cyiza kandi kibakunda aho badashoboye ubuyobozi burahari ngo bubafashe. Intego yacu ni uko Jenoside itazongera kuba.”

- Advertisement -

Inzu zahawe   imiryango 12 zose hamwe ni 6, buri muryango wahawe intebe, ibitanda biriho matera, ibikoresho byo mu gikoni n’ibyo ku meza zikaba zaruzuye zitwaye amafaranaga y’u Rwanda miliyoni 123.

Muri uyu mwaka  w’ingengo y’imari ya 2020-2021, Akarere ka Nyanza gateganya kubakira imiryango 35 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi badafite aho kuba.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA