Perezida Joe Biden ategerejweho kongera umubare w’abahungira muri US

Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yemeye kongera umubare w’abahabwa ubuhungiro muri Amerika, itegeko risanzweho rigena umubare munini w’abava muri Africa.

America buri mwaka yakira abaturage benshi bava hirya no hino ku isi

Bamwe mu ba Democrate bakomeye banenze icyemezo Biden yafashe cyo kudahindura umubare wari usanzweho ku gihe cya Donald Trump.

Ibiro bya Presidansi y’Amerika byatangaje ko italiki 15 Gicurasi 2021 aribwo Perezida Joe Biden azatangaza umubare mushya uruta uw’impunzi Amerika yari isanzwe yakira.

Ku wa Gatanu tariki 16 Mata 2021 yari yasinye itegeko rigumishaho umubare w’abantu 15,000 bemerewe guhabwa ubuhungiro mu mwaka wa 2021.

Uwo mubare wari warashyizweho na Donald Trump wahoze ari Perezida w’Amerika.

Gusa Perezida Biden yari yavuze ko bibaye ngombwa ko hari igihinduka kuri uwo mubare, hakoreshwa ububasha umukuru w’igihugu ahabwa n’itegeko kuwongera.

Iryo teka kandi ryari ryahinduye n’umubare wemerewe buri mugabane wo ku isi. Ryari ryagennye kwakira impunzi 7000 ziva muri Afurika, 3000 muri Amerika y’Epfo, 1500 zivuye mu Burayi, 1500 zivuye mu burasirazuba bwo hagati, na 1000 zivuye muri aziya y’iburasirazuba. Indi myanya 1000 yagombaga gusaranganywa hakurikijwe uko ikenewe.

Ariko nyuma y’aho iki cyemezo kinengewe n’Abademocrate bakomeye, Perezida Biden yemeye kugihindura hagati mu kwezi gutaha.

Leta zunze ubumwe za America ziri mu 2016 imibare igaragaza ko zakiriye abimukira basaga miliyoni 1.18.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: VOA

UMUSEKE.RW