Ruhango: Akarere gafite intego yo kongera umusaruro wa Kawa ikunze kwera mu Mirenge y’Amayaga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko 70% by’umusaruro wa Kawa uboneka mu Murenge wa Ruhango, Kinazi, Ntongwe na Mbuye, bukaba bufite intego yo kuzamura umusaruro uboneka ku mwaka ukarenga toni  518 557 zabonetse mu mwaka wa 2020.

Mukamazimpaka Vestine avuga ko igiciro cya kawa kiri hejuru ugereranyije n’ubushibozi bw’umuturage

Abashinzwe ubuhinzi mu Karere ka Ruhango bavuga ko kawa ihingwa mu Mirenge 9.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuhinzi, ubworozi n’umutungo Kamere mu Karere ka Ruhango, Byiringiro Emmanuel avuga ko mu Mirenge 5 itari iyo mu Mayaga basarura 30% gusa akavuga ko mu Mirenge 4 ibonekamo umusaruro mwinshi wa kawa ari ahantu hafite ubutaka bwiza kawa ikunda.

Mu Karere ka Ruhango hari inganda 10 zitunganya umusaruro wa kawa. Mu mwaka wa 2020 Ruhango yasaruye toni 518 557 za kawa. Muri uwo musaruro toni 409 327 zeze mu gace k’Amahayaga (Kinazi, Ntongwe na Mbuye ndetse na Ruhango) ni ukuvuga 78.9% by’umusaruro.

Muri 2019 Ruhango yejeje Toni 350 665,  muri 2018 yejeje toni 580 926. Ubuyobozi buvuga ko ikawa yera neza ahanini bitewe n’uko ibihe by’ihinga byagenze.

Byiringiro yavuze ko hari umunsi bagenera abaturage gusogongera kawa no kumva uburyohe bwayo kugira ngo bazajye bayigura banayihinge ku bwinshi.

Gusa, bamwe mu baturage bavuga ko igiciro cya kawa itunganyije kiri hejuru ku buryo nta rubanda rusanzwe ruyigura. Bakavuga ko bahingira inganda bakunguka ari uko baguriwe umusaruro abandi bagahabwa akazi ko kuyitonora amafaranga bahembwe bakavanamo imisanzu ya mutuweli buri mwaka n’ibindi.

Mukamazimpaka Vestine avuga ko ayo ahembwa buri kwezi ayavanamo umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, no gukemura ibindi bibazo byo mu rugo.

Yagize ati: “Nta muturage wabasha kubona amafaranga yo kugura kawa kuko irahenda cyane, cyakora benshi babona akazi mu nganda ziyitunganya.”

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye Kayitare Wellars yabwiye Umuseke ko  muri uyu Murenge hamaze kubakwa inganda 3 zitunganya kawa, akavuga ko hari n’ibindi bihingwa birimo imyumbati n’ibishyimbo bikunze kwera i Mbuye.

Yagize ati: ”Umusaruro mwinshi wa kawa Akarere kabona uturuka mu Murenge wa Mbuye, nta sambu n’imwe wabona idahinze.”

Kayitare yasabye abaturage bo muri uyu Murenge ko amafaranga bavana mu buhinzi bakwiriye kwizigama bagateganyiriza ejo heza.

Yanabasabye ko bajya bagaragaza aho abamamyi bari kuko bica igiciro bakanangiza umusaruro wa kawa.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) kivuga ko igiciro fatizo cya kawa ari amafaranga 248 ku kilo.

Igihingwa cya Kawa mu Karere ka Ruhango gihinze ku buso bwa hegitari 1177.

Ku rwego rw’igihugu imibare dukesha ikigo NAEB igaragaza ko kuva muri Nyakanga 2019  kugeza muri Kamena 2020 binjije ikawa yinjije miliyoni 60,4 z’amadolari y’Amerika.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye Kayitare Wellars
Abahabwa akazi ko gutoranya kawa bavuga ko kugura kawa itunganyije bitorohera abaturage

MUHIZI ELISEÉ
UMUSEKE.RW/Ruhango.