Taiwan: Impanuka ya Gari ya moshi yahitanye abantu 48

Nibura abantu 48 baguye mu mpanuka ya gari ya moshi ababarirwa muri mirongo barakomereka, iriya modoka nini yari itwaye abantu 500 ikora impanuka, ikaba yataye inzira ku muhanda uca munsi y’ubutaka.

Abantu bagerageje kwirwanaho bamwe bamena amadirishya kugira ngo babashe gusohoka

Iriya Gari ya moshi ifite rukururana umunani bivugwa ko yagonze ikamyo ikoreshwa mu mirimo y’ubwubatsi yanyereye ihera mu bwinjiriro bw’inzira gari ya moshi inyuramo.

Abatabazi bakomeje gushakisha hose mu bice bya gari ya moshi byangiritse cyane bareba abantu bakirimo umwuka, bamwe babashije kumena ibirahuri by’amadirishya kugira ngo bakize ubuzima bwabo.

Gari ya moshi yavaga ku murwa mukuru Taipei yerekeza ahitwa Taitung, yarimo abantu bajya mu ngendo zijyanye no kwinjira mu minsi y’ikuruhuko y’umwaka.

Amakuru avuga ko hari bamwe bagendaga bahagaze kubera ko Gari ya moshi yarimo abantu benshi cyane.

Gari ya moshi yitwa 408 ni imwe mu zihuta cyane zikoresha iriya nzira ubusanzwe itekanye. Ishobora gufata umuvuduko wa Km 130/h.

Iyi iri mu mpanuka zikomeye mu Taiwan mu myaka mirongo ishize.

Perezida Tsai Ing-wen yihanganishije abagize ibyago, ndetse asaba ko hakorwa iperereza.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Abatabazi bagerageje kwinjira mu byumba byose bashakisha ababa bagihumeka

BBC

UMUSEKE.RW