Tanzania na Kenya byiyemeje gukemura ibibazo byose biri mu mubano wabyo

Perezida wa Tanzania, Mme Samia Suluhu Hassan kuri uyu wa Gatandatu yakiriye ubutumwa bwavuye kuri Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, yabushyikirijwe na Minisitiri wa Siporo, Umuco n’Umurage, Mme Amb. Amina Mohamed.

Ubutumwa bwa Kenyatta kuri Perezida Samia Suluhu bwatanzwe na Amb Amina Mohamed

Nyuma yo kwakira ubwo butumwa, Perezida Samia Suluhu Hassan yagiranye ibiganiro na Amb. Amina Mohamed bijyanye n’uburyo ibihugu byombi, Tanzania na Kenya byarushaho gukomeza umubano wabyo no gufatanya mu bikorwa binyuranye.

Perezida Samia Suluhu Hassan yijeje Perezida Uhuru Kenyatta ko Leta ayoboye yiteguye gukomeza inzira nziza yari yatangijwe na Nyakwigendera Dr John Magufuli mu bijyanye n’umubano, no gukemura inzitizi zose ziri hagati ya Tanzania na Kenya mu bijyanye n’umubano wabyo hagendewe ku kuba ari ibihugu bivandimwe, bituranye kandi bisangiye amateka menshi.

Mme Samia Suluhu yasabye ba Minisitiri n’Inzobere zigize itsinda rihuriweho n’ibihugu byombi ryiga neza umubano wa Tanzania na Kenya gusubukura ibiganiro byaryo byahagaze kuva muri 2016 kugira ngo umubano usagambe.

Ubutumwa bwa Perezida Kenyatta busaba Perezida Samia Suluhu Hassan gukorera uruzinduko rw’akazi muri Kenya mu rwego rwo gukomeza uwo mubano.

Kenyatta na we yijeje Perezida Samia Suluhu Hassan ko yiteguye gukora ibisabwa byose ngo umubano w’ibihugu umere neza kurushaho.

Intuma ya Kenyatta, Amb. Amina Mohamed yari kumwe na Amb. Dan Kazungu uhagarariye Kenya muri Tanzania.

Ibi bihugu byombi mu myaka ishize byagiye bigirana ibibazo bishingiye ku bucuruzi, ndetse n’imyitwrire ya Tanzania ku bijyanye no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Mpekuzi

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW