TMC-Indatwa yasohoye indirimbo ya mbere yakozwe na Lick Lick

Mujyanama Claude uzwi nka TMC nyuma y’isenyuka rya Dream Boys yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yarambitsweho ukuboko na Producer Lick Lick.

Mujyanama Claude uzwi nka TMC

Mu kugaruka mu ruhando rwa Muzika mu isura nshya TMC wongeyeho akazina ka ‘Indatwa’ yashyize hanze indirimbo ya mbere yikoranye kuva Dream Boys yasenyuka yayise ‘Uwantwaye’.

TMC usigaye atuye mu Mujyi wa Columbia, muri America yavuye mu Rwanda mu ntangiriro za 2020 arangije Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu byo gucunga no kugenzura imishinga, ari kwiga Data Sciences muri Eastern University iherereye muri Leta ya Pennsylvania.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

“Uwantwaye” igaragaramo umukobwa w’ikizungerezi TMC-Indatwa aba avuga ko yamutwaye umutima atakireba ku ruhande. Iri kuri Shene ya Youtube nshya kuko iyari iya Dream Boys iri ku mazina ya Platini ayicishaho indirimbo ze.

Gukorana na Producer Lick Lick hari icyizere ko byagarura TMC-Indatwa mu muziki kuko uyu munyabigwi mu gutunganya indirimbo yafashije benshi mu byamamare mu Rwanda harimo na Dream Boys bakoranye cyane ubwo yari agituye mu Rwanda.

Producer Lick Lick ufatwa nk’umwami wo kumenyekana ku ndirimbo arambitseho akaboko ni na we wafashije Meddy, The Ben na K8 Kavuyo ubwo batangiraga gukorera umuziki muri Amerika.

TMC-Indatwa yavuze ko nyuma y’indirimbo “Uwantwaye” yafashwe amashusho na Sam Kent hagiye kuza izindi ndirimbo mu buryo buhoraho.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW