U Rwanda rwasobanuye impamvu rutazohereza iwabo “Abarundi bakekwaho ibyaha”

Hashize iminsi umubano w’u Rwanda n’u Burundi uhembera akotsi ko kongera kuba wamera neza, Abakuru b’Ibihugu byombi bavuga ko hari ubushake, gusa kimwe mu bibazo bitavugwaho rumwe ni icya bamwe mu mpunzi Leta y’u Burundi yita abanyabyaha igasaba ko boherezwa kuburanishwa, u Rwanda rwo rukavuga ko kubohereza atari rwo rubifataho icyemezo.

Prof. Nshuti Manasseh Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba

Mu biganiro Abayobozi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh yagiranye na Radio Ijwi rya America ibyo yavuze bihabanye cyane n’ibitekerezo bya Amb.Willy Nyamitwe ushinzwe Itangazamakuru mu Biro bya Perezida mu Burundi.

Ijwi rya America yabajije Prof Nshuti Manasseh icyo u Rwanda ruvuga kugusubiza mu Burundi bamwe mu mpunzi z’Abarundi ziregwa kuba zaragize uruhare mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryaburijwemo mu mwaka wa 2015.

Prof. Nshuti Manasseh ushinzwe umuryango wa Africa y’Iburasirazuba yavuze ko u Rwanda rwubahiziza amategeko mpuzamahanga agenga impunzi.

Ati “Umuntu iyo ahunze igihugu cye akajya mu maboko ya UN cyangwa aya UNCHR icyo gihe igihugu ahungiyemo ntabwo kiba kimufiteho ububasha, aba ari mu maboko ya UNHCR. 

Uwo muntu igihugu ahungiyemo ntigishobora no kumusubizayo kuko ntabwo ari mu gihugu nk’umuntu urinzwe, aba ari mu maboko ya UN kandi Leta zacu zasinye amategeko ateganya ko umuntu uhunze adasubizwa mu gihugu ku mpamvu iyo ari yo yose.”

Muri iki kiganiro Prof Manasseh yavuze ko ibyo avuga ari ihame mpuzamahanga atari ukuvuga ngo u Rwanda ni rwo rwafashe uwo murongo.

Ati “Si ukwanga ni ihame twasinye. Impunzi ziza ku mpamvu nyinshi, UN yo ntireba ibyo, ireba ko uwo muntu afite impamvu zo guhunga, ikamuha inyandiko za UN z’uko agomba kurindwa, inyandiko si iz’u Rwanda ni iza UN ntabwo tuba dufite ububasha bwo kumusubizayo.”

Yabajijwe niba iki kibazo kitazasubiza inyuma intambwe iterwa mu kubana kw’ibihugu byombi.

- Advertisement -

Prof Manasseh ati “Turashaka kubana n’Abarundi, ariko ntabwo dushaka kubana twica amategeko. UN niyo ikora isuzuma ikemeza ko uyu muntu ari impunzi twe ntacyo twabihinduraho. Ihame mpuzamahanga ritandukanye n’umurongo igihugu gifata.”

Amb. Willy Nyamitwe ushinzwe itangazamakuru mu Biro bya Perezida mu Burundi, we avuga ko u Rwanda rwerekana aho ruhagaze ku bakekwaho ibyaha mu Burundi.

Ati “Abantu bakwiye gusoma amategeko mpuzamahanga areba impunzi, itegeko mpuzamahanga rireba impunzi, rimaze imyaka 67 rivuga impunzi iyo ari yo. Uhunze kubera ubwoko, idini, cyangwa ibindi bibazo biri mu gihugu.

Itegeko ryerekana undi udashobora kwitwa impunzi, abakoze ibidakorwa mu kwica abantu, guhungabanya umuteano w’ibihugu, abatandukiriye ku mategeko mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye, abaregwa ibyo byaha ntibitwa impunzi, bagomba kujyanwa imbere y’ubutabera.”

Kuva mu Burundi haduka imvururu za politiki mu 2015 benshi mu baturage na bamwe mu banyapolitiki bahungiye mu Rwanda,  u Burundi buhora busaba ko abagize uruhare mu byabaye boherezwa bakaburanishwa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: V.O.A

UMUSEKE.RW

#Rwanda #Burundi #NshutiManasseh