Ubufaransa bwahagaritse ingendo zirekeza muri Brazil

webmaster webmaster

Kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’intebe Jean Castex, yatangaje ko Ubufaransa bwahagaritse ingendo zose zerekeza muri Brazil mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa Covid-19 iboneka muri kiriya gihugu cy’Amerika y’Amajyepfo.

Leta y’Ubufaransa yari yanenzwe kutagira icyo ikora mu guhagarika ingendo zigana muri Brazil mu gihe ibintu bimera nabi

Abahanga bavuga ko Virus yihinduranyije muri Brazil izwi ku izina rya P1, ifite ubukana cyane kandi ko ari yo nyirabayazana y’ubwiyongere bukabije bw’abapfuye muri iki gihugu muri Werurwe.

Castex yabwiye Inteko Ishinga amategeko ati:

“Twabonye ko ibintu bigenda byiyongera bityo niyo mpamvu twafashe icyemezo cyo guhagarika ingendo zose hagati ya Brazil n’Ubufaransa kugeza igihe tuzabitangariza.”

Ubufaransa bwiyongereye ku bindi bihugu by’Uburayi nk’Ubudage, Ubutaliyani, Espagne, Ubuholande, Portugal n’Ubwongereza na byo byafashe icyemezo cyo guhagarika ingendo zerekeza muri Brazil.

Perezida wa Brazil, Jair Bolsonaro yanze inama z’impuguke zijyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19, anenga gahunda ya guma mu rugo, kwambara udupfukamunwa kimwe n’inkingo ariko ahura n’igitutu gikabije kugira ngo iki kibazo gikemuke mu gihe virusi ikajije umurego.

Hafi ya miliyoni 13.5, muri Brazil umubare w’abantu banduye Covid, ni iya gatatu nyuma ya Amerika n’Ubuhinde.

IVOMO: IFP

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Arien Kabarira Urwibutso / UMUSEKE.RW