Umurage dukwiriye gusigira abadukomokaho ni amateka y’ukuri – Jeannette Kagame

Umuyobozi w’ikirenga w’umuryango Unity Club Intwararumuri, Mme Jeannete Kagame yibukije Abanyarwanda ko umurage bakwiye gusigira ababakomokaho ari ukubigisha amateka y’ukuri y’u Rwanda mu rwego rwo kubaka Igihugu kizira ivangura.

Jeannette Kagame yabivuze kuri uyu wa kane tariki ya 15 Mata 2021 mu gihe Abanyarwanda n’Isi muri rusange bakomeje kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa bwe, Mme Jeannette Kagame yibukije abakuru ko umurage bakwiye gusigira ababakomokaho ari ukubigisha amateka y’ukuri y’u Rwanda.

Yagize ati  “Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndibutsa abakuru ko umurage dukwiye gusigira abadukomokaho ari ukubigisha amateka y’ukuri y’u Rwanda. Twibuke Twiyubaka!”

Yakomeje agira ati “Dukomeze twubake igihugu kizira ivangura iryo ari ryo ryose kandi dukomeze turwanye ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo yayo kuko tuzi ingaruka zayo.”

Umuryango Unity Club Intwararumuri watangijwe na Mme Jeannette Kagame, akaba ayibereye n’Umuyobozi Mukuru.

Uyu muryango washinzwe muri Gashyantare 1996, wiha intego yo “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.”

Unity Club Intwararumuri ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ukaba ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW