Umuryango wa Tom Close uri mu gahinda ko gupfusha Sebukwe

Abinyujije kuri Konti ye ya Instagram mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Mata 2021, Ange Tricia yavuze ko Se umubyara yapfuye.

Ange Tricia yakunze kugaragaza ko ari kumwe n’umubyeyi we igihe yari arwaye

Yagize ati  “Icyo natinyaga kuva nkiri umwana kiranze kirasohoye. Imana ikunyakirire mu gituza cyayo Papa.”

Sebukwe wa Tom Close yari amaze igihe arwaye kuko muri Gashyantare 2021 ku munsi w’abakundana, Ange Tricia yashyize kuri Instagram ifoto ya Se ari mu Bitaro arimo serumu yandika amagambo agira ati :

“Umunsi mwiza w’abakundanye Papa. Turagukumbuye, byuka tuvuge Imana.”

Mu bihe bitandukanye, Tricia yagiye agaragaza ishimwe afite ku mubyeyi we, akamwifuriza isabukuru y’amavuko no kuramba. Yagiye anamugaragaza ateruye abuzukuru be.

Abantu batandukanye bafashe mu mugongo Ange Tricia, bifuriza iruhuko ridashira umubyeyi we.

Ntiharatangazwa umunsi wo kumushyingura.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW