UPDATE: Abafungwa 5 barashwe BARAPFA, amazina yabo n’ibyaha baregwaga byatangajwe

 Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mata 2021 hamenyekanye amakuru y’iraswa ry’imfungwa 5 “zarashwe zishaka gutotoka”, byabereye mu Murenge wa Nyarubuye, Mayor wa Kirehe Muzungu Gerard yemeje ko byabaye ariko yirinda kugira ikindi arenzaho.

Mu kiganiro kigufi Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard yahaye Umuseke yagize ati “Amakuru twayamenye ariko details mwazibaza Polisi ni bo babitangaho amakuru, nta bubasha dufite bwo kuvuga ku ruhande rwabo.”

Umuseke wamenye amazina y’abarashwe bagapfa. Ni MUNYARUGO Alphonse, NIYONKURU Schadrack, NININAHAZWE Blaise,  MASENGESHO Tharcise, na BIKORIMANA Innocent.

Barashwe kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mata 2021 kuri Station ya Police ya Nyarubuye, ‘bashaka gutoroka’.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B Thierry yabwiye Umuseke ko bariya bantu bari bakurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo: GUSAMBANYA UMWANA, GUTUNDA NO GUCURUZA IBIYOBWENGE ndetse no GUKUBITA CYANGWA GUKOMERETSA BIKABIJE.

Yavuze ko ibyaha bari bakurikinyweho igito gihanishwa imyaka 10 ikinini ni BURUNDU, kandi ngo Dossiers zabo zari zaragejejwe mu Rukiko, bamwe baramaze gusabirwa Ibihano n’Ubushinjacyaha.

Yagize ati “RIB yatangiye iperereza rigamije kugaragaza uburyo bariya bantu barashwemo, icyo iperereza rizagaragaza ni cyo kizashingirwaho hafatwa icyemezo.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW