Abacuruzi bahishuye ahava amasashi agikoreshwa ku masoko bagira ibyo basaba REMA

Kuri uyu wa Gatanu mu igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) abacuruzi bahishuriye Umuseke ibanga risigaye rikoreshwa kugira ngo amashashi akomeze gukoreshwa mu isoko, banasaba REMA kuzikumira ku mipaka kugira ngo zitinjira mu gihugu.

Amashahi aturuka kuri za Bodaboda nizo abacuruzi basigaye bakoresha mu bucuruzi

Abacuruzi bakorera muri Ejo Heza Market ribarizwa Nyabugogo bagaragaje icyuho cyaho amashashi yinjirira bityo bikaborohera kuyakoresha.

Kibasumba Umuyobozi wungirije w’isoko rya Ejo heza Market yavuze ko kuba abacuruzi bagikoresha amashasha bya hato na hato ari uko abayinjiza bahinduye umuvuno, ngo basigaye bacungira ku bicuruzwa bizanwa n’amashashi ubundi bikaborohera kuyabona.

Ati “Buriya inkweto za bodaboda ziza  zifite ayo mashashi, abacuruzi bagakura amashashi muri ibyo bicuruzwa bityo bikaborohera mu ikoreshwa ryayo. Muri make abacuruzi bakura amashashi mu bikoreshwa byemewe hanyuma bakayakoresha mu bitemewe.”

Kibasumba Blaise yakomeje asaba REMA gukora iyo bwabaga bakabikumira bikigera  ku mipaka kugira ngo bitinjira mu gihugu.

Ngizwenayo Musa ukora ubucuruzi avuga ko we asanzwe arangura ibintu byinshi kandi akunze kubibona n’ubundi bipfunitse mu bintu bya pulasitiki, akavuga ko ibyiza ari uko babica mbere y’uko byinjira mu gihugu.

Ati “Ibyiza rero ni uko bayikumira mbere y’uko yinjira mu gihugu, niba byinshi bituruka hanze y’igihugu kugira ngo na wa mucuruzi atabihomberamo.”

Ngizwenayo yakomeje avuga ko niba ikintu kitemewe ubwo REMA igomba kubashakira ibindi byemewe bitazateza ibibazo cyangwa ngo bihombye abacuruzi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) kivuga ko hari inzego zishinzwe gusuzuma ibyinjira mu gihugu niba byujuje ubuziranenge.

Munyazikwiye Faustin umuyobozi wungirije wa REMA yavuze ko ku mipaka yose y’igihugu ndetse n’ikibuga cy’indege cya Kanombe hari inzego zishinzwe gusuzuma ibintu byose bitujuje ubuziranenge ndetse n’ibinyuranyije n’amategeko.

Ati “Nkuko biteganywa n’iri tegeko mu ngingo yaryo igaragaza inzego zikurikirana iyubahirizwa ry’iritegeko harimo n’ikigo RICA gishinzwe gukurikirana haba ku mupaka, haba no mu gihugu byaba bitujuje ubuziranenge, ni muri iyo mpamvu na bo bari ku mipaka kugira ngo ibyo byose bitemewe yaba ayo mashashi yaba n’ibindi babikumire bitaragera mu gihugu.”

Munyazikwiye avuga ko nubwo Leta n’abafatanyabikorwa bashyira ingufu mu kubikumira ngo ntihabura magendu zica ku mpande mu nzira zitemewe bakaba bazisanga ku isoko.

Ati “Ku byinjira bipfunyitse mu mashashi aho hagomba kubaho amahoro y’ibidukikije agomba kuzajya acibwa ikintu cyo cyose kivuye hanze gipfunyitse mu ishashi kinjiye mu gihugu kugira ngo ayo mahoro azafashe kubasha kuba bacunga neza uwo mwanda binjije mu gihugu.”

REMA ivuga ko kugeza ubu itegeko ryemeza ayo mahoro y’ibidukikije ritari ryemezwa n’inzego zibishinzwe ariko biri mu nzira mu gihe kitarambiranye rizaba ribonetse kandi niriboneka rizabafasha kubera ko hari amashashi yinjira ntibabashe kuyahagarika kubera amasezerano bafitanye n’ibindi bihugu, bakaba  batemerewe guhagarika ibicuruzwa byabo, ahubwo mu mikoranire myiza bashobora gushyiraho amategeko bakayubahiriza ariko batabangamiye ubucuruzi.

Itegeko N° 17/2019 ribuza ikorwa, itumizwa, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Amashashi akoreshwa hano mu bicuruzwa , abacuruzi bayakura mu mashashi ava muri bodaboda
Faustin Munyazikwiye umuyobozi wungirije wa REMA yasobanuye uburyo hari inzego zisuzuma ibyijira mu mipaka kugira harwanywe kwinjira kwa mashashi mu gihugu

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW