Abafite ubumuga basanga ingaruka za Jenoside zatuma umubare wabo wiyongera

Perezida w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda asanga ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi zatuma umubare w’abafite ubumuga ushobora gukomeza kwiyongera umunsi k’umunsi.

Bibutse abana n’abagore biciwe ku Ibambiro

Mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi  1994 ku nshuro ya 27 wakozwe n’abafite ubumuga baturutse ku rwego rw’igihugu, ubera mu kagari ka Rwotso  mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza ahari urwibutso rw’abana n’abagore bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga Niyomugabo Romalis yavuze ko ingaruka za Jenoside zishobora gutuma abafite ubumuga bakomeza kwiyongera.

Ati “Umuntu wagize amahirwe yo kurokoka mbere yarabanaga n’umuryango n’abaturanyi nyuma akisanga wenyine ubuzima bukamukomerana, hari ubwo yisanga yahungabanye bikaba byamuviramo ubumuga bwo mu mutwe.”

Perezida w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga yakomeje asaba abantu kurushaho kwegera Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 igihe habaye ihungabana nibiba ngombwa babe bagezwa kwa muganga cyangwa kubageza ku banjyanama mu bijyanye n’ihungabana hakiri kare kuko iyo bidakozwe hakiri kare bishobora kugera kuri cya cyiciro umuntu yisanga mu bantu bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Ikindi yavuze, ngo ni uko benshi batazi ko igihe umuntu yisanze adafite ubushobozi cyangwa ari wenyine ashobora kugerageza kwiyahura kuko yumva n’ubasanzwe nta cyizere cy’ubuzima afite, ugize amahirwe akarakoka ibyo na byo bishobora kumutera ubumuga butandukanye nubwo yari afite cyangwa atari anafite.

Akemeza ko ingaruka zikomoka kuri Jenoside ari nyinshi kandi zishobora kuba zakongera abantu bafite ubumuga “tudafatiranye hakiri kare”.

Ati “Turasaba inzego z’ibanze kumenya hakiri kare bene abo bantu kugira ngo babe bagirwa inama kubigendanye n’ihungabana ndetse no kumenya ibyo babura hakiri kare kugira ngo bataza kugira bya byago byo kuba  bakwiyahura cyangwa bakiyamburwa ubuzima kuko batakaje icyizere cyo kubaho bitewe n’ingaruka bisanzemo zikomoka kuri Jenoside.”

Inama y’igihugu y’abafite ubumuga ifite abanyamuryango barenga 400,000 urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 baje Kwibuka Abatutsi biciwe ahitwa ku Ibambiro aho hashyinguye abana n’abagore barenga 470 bishwe n’Interahamwe zibanje kubabeshya ko batazabica bose bakahahungira.

- Advertisement -

Abafite ubumuga batanze amafaranga  800,000frws yo gufasha uwasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu Murenge wa Kibirizi banatanga 150,000frws yo gusukura urwibutso.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Nyuma yo kwibuka baremeye uwarokotse Jenoside

Amafoto@NSHIMIYIMANA

Theogene NSHIMIYIMANA/UMUSEKE.RW