Aimable Karasira uvuga ko yarokotse Jenoside afungiwe kuyiha ishingiro no kuyihakana

Karasira Aimable wabaye Umwarimu muri Kaminuza ubu akaba yumvikana cyane ku mbuga nkoranyambaga anenga politiki y’ubutegetsi buriho mu Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwamufunze.

Karasira Aimable bakunda kwita Prof Nigga yakunze kuvuga ko yiteguye gufungwa

Ubutumwa bwa RIB bugira buti “Uyu munsi, RIB yafunze Karasira Aimable imukurikiranyeho icyaha cyo Guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.”

Aimbale Karasira uzwi mu buhanzi nka Prof. Nigga, RIB ivuga ko ibyaha akurikiranyweho biteganywa kandi bigahanwa n’ingingo ya 5 n’iya 7 y’Itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, n’ingingo ya 164 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

RIB ivuga ko ubu Karasira afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye itegurwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mu butumwa baha abaturage RIB igira iti “Turongera kwibutsa abantu bose ko uwo ari we wese uzitwaza imbuga nkoranyambaga agakora ibyaha azabihanirwa.”

Mu kiganiro aheruka guha TV 5 Monde, Perezida Kagame yabajijwe ibijyanye n’ibirego bivuga ko u Rwanda runiga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutajya rubikora, ko ahubwo hari abanda banafunga konti z’abakoresha izo mbuga nkoranyambaga ariko akabaye kose ku Rwanda kagakurikiranwa, avuga ko abantu batagomba gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga byitwa uburenganzira bwo kuvuga ibyo bashaka.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene aherutse gutangaza ko kuba umuntu yararokotse Jenoside bitabuza ko ku bw’inyungu runaka ashobora kuyihakana cyangwa akayipfobya.

Yatunze agatoki cyane imbuga nkoranyambaga za YouTube kuba iteka iyo ibihe byo Kwibuka byegereje hatambukaho ibiganiro biha urwaho abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

- Advertisement -

Karasira Aimable akurikiye abandi barimo Abanyamakuru, Jean Damascene Mutuyimana, Shadrack Niyonsenga na Jean Baptiste Nshimiyimana bose bakoreraga kuri YouTube bakaba bamaze imyaka itatu muri gereza.

Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho ibyaha byo Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, no Gukwiza impuha zigamije kwangisha u Rwanda ibihugu by’amahanga.

Undi waherukaga gufungwa azira gukoresha imbuga nkoranyambaga agatambutsaho ubutumwa bwafashwe nk’icyaha ni Mme Idamange Yvonne Iryamugwiza na we uvuga ko yarokotse Jenoside, yafashwe muri Gashyantare 2021 akekwaho guteza imvururu muri rubanda.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

#Rwanda #RIB #HRW #RPFInkotanyi #AimableKarasira #CNLG