Amajyepfo: Kwandika abavuka n’abapfuye mu bitabo by’irangamimerere bigiye gushyirwamo ingufu

Abakozi bafite irangamimerere mu nshingano mu Ntara y’Amajyepfo, ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa bo mu Turere 8 bavuze ko bagiye kunoza imibare y’abavuka n’abipfuye kugira ngo bifashe abakora igenamigambi ry’igihugu.

Umukozi ubishinzwe Ishami ry’irangamimerere n’iyandikwa ry’abaturage mu kigo cy’Igihugu cy’indangamuntu Harerimana Marguerite avuga ko hari amazina abujijwe kuri ubu ababyeyi bagomba kutita abana
babo

Ibi babivuze mu nama yabahuje n’abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’ab’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu.

Iyi nama yabareye mu Karere ka Muhanga, aba bakozi bibukijwe akamaro kwandika abana bavuka ndetse no kwandika abapfuye bifitiye Igihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye, Nshimiyimana Védaste avuga ko mu nshingano bafite harimo no gukora  igenamigambi ry’Akarere n’abagatuye.

Nshimiyimana avuga ko iki gikorwa cyo kwandika abana bavuka n’abapfuye kidashyizwemo imbaraga byagira ingaruka mbi ku Gihugu cyose, kuko imibare y’abaturage Igihugu cyifashisha kiyivana mu nzego z’ibanze.

Yagize ati: ”Kwandika abavuka n’abapfuye mu bitabo by’irangamimerere bizadufasha kumenya umubare w’abana bagejeje imyaka yo kwiga, tunamenye ibyumba by’amashuri bazigiramo ndetse n’intebe bazicaraho ndetse n’ibijyanye n’ubuvuzi.”

Yavuze ko kumenya iyo mibare ari ngombwa, yongeraho ko bagiye kubyitaho bakanafatanya n’ababifite mu nshingano umunsi ku munsi kubikora mu buryo bwiza.

Cyakora uyu Muyobozi avuga ko kwandika abapfuye ari byo bifite inzitizi.

Umukozi ushinzwe ishami ry’irangamimerere n’iyandikwa ry’abaturage mu kigo cy’Igihugu gishinzwe irangamuntu, Harerimana Marguerite avuga ko mu byo aba bakozi bagomba kwitondera harimo  amazina y’abana bavuka kuko hari abatita ku mazina ari mu bitabo by’irangamimerere, bakihimbira andi bashaka.

- Advertisement -

Harerimana yanavuze ko hari n’amazina y’amagenurano abujijwe cyangwa amazina arimo ingengabitekerezo ishingiye ku moko kuri ubu atakigezweho.

Harerimana yagize ati: ”Izina ni kimwe mu biranga umuntu, birabujijwe kuyahindura uko ushaka, birabujijwe kandi kwita umwana amazina yombi y’ababyeyi cyangwa amazina yombi y’abo bavukana.”

Harerimana yavuze ko gutandukanya umuntu n’undi bishingira ku mazina ye yombi.

Yanavuze ko hari bamwe mu banyeshuri babikerensa bihimbiye andi mazina bandika ku mpamyabushobozi cyangwa impamyabumenyi, bajya gukora ibizamini bisoza ibyiciro bikabagora.

Umukozi ushinzwe irangamimerere na Notariya mu Murenge wa Shyogwe Byicaza Claude avuga ko ubu nta mbogamizi bafite zo kumenya umubare w’abana bavuka nk’uko byahoze mu minsi yashize.

Byicaza avuga ko ababyeyi benshi babyarira mu bitaro ahantu hashyizwe umukozi ubishinzwe.

Yagize ati: ”Ikibazo cyo kwandika no kumenya abapfuye ni cyo dusigaranye, kuko hari abapfira mu ngo cyangwa baragiye gukora akazi ahandi.”

Mbere y’uko itegeko rigenga abantu n’Umuryango numero 32/2016  ryo ku wa 28 Kanama 2016,  ryateganyaga ko umwanditsi w’irangamimerere ari Umuyobozi w’Akarere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ndetse n’uhagariye u Rwanda mu mahanga.

Aho itegeko rivugururiwe  ku wa 17 Gashyantare 2020 ryongereye abanditsi b’irangamimere  mu Bigo Nderabuzima, mu Bitaro by’icyitegererezo, Ibitaro by’Intara n’iby’Uturere no mu mavuliro yigenga hariyo abanditsi by’irangamimerere.

Aba bakozi bose bafite inshingano zo kwandika abavuka n’abapfuye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye Nshimiyimana Védaste avuga ko kwandika abana bavuka n’abapfuye mu bitabo by’irangamimerere aribyo bifasha abakora igenamigambi ry’Igihugu kumenya umubare nyawo w’abaturage.
Bamwe mu bakozi bashinzwe irangamimerere ndetse n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere tugize Intara y’Amajyepfo biyemeje ko bagiye gushyira ingufu mu gikorwa cyo kwandika abavuka n’abapfuye mu bitabo by’irangamimerere.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo