Umuraperi w’Umunyamerika, Jermaine Lamarr Cole uzwi nka J.Cole, wari uhanzwe amaso na benshi mu mukino ufungura irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), yasoje umukino atsinze amanota atatu yiyongera ku ya bagenzi be.
Yafashije ikipe ya Patriots BBC kwegukana intsinzi y’amanota 83-60 ya Rivers Hoopers yo muri Nigeria.
Iri rushanwa riri kubera i Kigali ryatangiye kuri iki Cyumweru, Patriots BBC yaserukanye urutonde rwa 12 rurimo n’ibyamamare nka J. Cole ndetse n’Umunyamerika Brandon Costner usanzwe anakomeye mu mukino wa Basketball.
Amanota abiri J. Cole yayatsinze mbere y’uko agace ka mbere karangira, yiyongereye kuri 15 ya bagenzi be bakinana bituma aka gace gasozwa Patriots ifite amanota 17 kuri 18 ya Rivers Hoopers.
Mu gace ka kabiri, Patriots yigaranzuye Rivers Hoopers iyitsinda amanota 26-16 (43-34), aho Jermaine Cole yari afitemo amanota atatu muri rusange, mu gihe mu genzi we Brandon Costner yari amaze gutsinda 13.
Agace ka gatatu k’umukino karangiye Patriots BBC iri imbere ku kinyuranyo cy’amanota 21 (65-44), mu gihe agace ka kane karangiye harimo ikinyuranyo cya 23, umukino usozwa Patriots iyoboye ku manota 83-60 ya Rivers Hoopers.
Brandon Costner wa Patriots BBC ni we mukinnyi watsinze amanota menshi, aho yinjije 20 muri uyu mukino, asama imipira ibiri iva ku nkangara mu gihe yatanze indi ibiri yavuyemo amanota kuri bagenzi be.
J.Cole we yasoje umukino atsinze amanota atatu mu minota 17 yakinnye muri rusange, asama imipira itatu iva ku nkangara ndetse anatanga indi ibiri yavuyemo amanota kuri bagenzi be.
Uyu J. Cole uri gukinira Patriots BBC yo mu Rwanda mu irushanwa rya BAL, ni umuhanzi uzwi cyane mu njyana ya Rap, aho yanatwaye igihembo cya Grammy cya ‘Best rap song’ n’indirimbo ‘A lot’ yakoranye na 21 Savage.
- Advertisement -
Uyu kandi ni umukinnyi wa Basketball utarabigize umwuga, ukina ku mwanya wa ‘point guard’ cyangwa ‘meneur de jeu’.
Irushanwa rya Basketball Africa League ni inshuro ya mbere ribera ku mugabane wa Afurika.
Rizakomeza ku wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021, hakinwa imikino yo mu itsinda C, aho AS Douanes (Sénégal) izakina na GS Petroliers (Algérie) saa 14:00, mu gihe Zamalek yo mu Misiri izatana mu mitwe na Maputo Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique saa 17:30.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW