BAL: Patriots BBC yatsinze  Rivers Hoopers yo muri Nigeria mu mukino ufungura irushanwa

Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) yatsinze Rivers Hoopers amanota 80-63 mu mukino ufungura wabereye muri Kigali Arena yarimo abafana. Umukinnyi J.Cole yatsinzemo amanota 3.

Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) yatsinze Rivers Hoopers amanota 80-63

Ikipe ihagarariye u Rwanda yitwaye neza mu gace ka kabiri, itsinda amanota 26-16 (43-34). Jermaine Cole yari afitemo atatu mu minota 7 yakinnye mu gihe Brandon Costner yatsinzemo 13, Hagumintwari Steve atsinda 7.

Kugeza muri aka gace, abakinnyi ba Rivers Hoopers bari bamaze kwitwara neza ni Taren Valdis Sullivan watsinze amanota 9 na Ikechukwu Iyke Benjamin wari umaze gutsinda amanota 8.

Umutoza wa Patriots BBC, Alan Major, yafashijwe cyane n’abakinnyi bavuye ku ntebe y’abasimbura barimo Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson kuko mu duce tubiri twa mbere binjije amanota 19 mu gihe ku ruhande rwa Rivers Hoopers, abavuye ku ntebe batsinze ane.

Agace ka gatatu k’umukino karangiye Patriots BBC yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 21 (65-44) ni nyuma yo gutsinda 22-10 mu gihe agace ka kane karangiye harimo ikinyuranyo cya 23 (80-63).

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 12 yo muri Afurika, ni ku nshuro ya mbere ribaye, aho ryateguwe na FIBA Afrique ku bufatanye na Shampiyona ya Basketball muri Amerika, NBA.

Mu bafana ibihumbi 10 bemerewe kwinjira muri Kigali Arena, abagera ku 2000 gusa nibo bari bitabiriye uyu mukino, bubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 zirimo kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera no gukoresha umuti usukura intoki.

Ndizeye Ndayisaba Dieudonné yatsinze 13, Prince Ibeh atsinda 11 mu gihe J.Cole yasoje umukino atsinze amanota atatu, asama imipira itatu iva ku nkangara ndetse anatanga indi ibiri yavuyemo amanota kuri bagenzi be.

Taren Valdis Sullivan yasoje umukino atsinze amanota 15 ku ruhande rwa Rivers Hoopers, Benjamin Chukwukelo atsinda 12 mu gihe kandi yasamye imipira itatu ivuye ku nkangara, anatanga indi itanu yavuyemo amanota kuri bagenzi be.

- Advertisement -

Basketball Africa League izakomeza ku wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021 hakinwa imikino yo mu itsinda C, aho AS Douanes (Sénégal) izakina na GS Petroliers (Algérie) saa 14:00 naho Zamalek yo mu Misiri ikine na Maputo Ferroviario de Maputo (Mozambique) saa 17:30.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Sullivan Valdis Taren agerageza gucenga Hagumintwari Steve

UMUSEKE.RW