BAL2021: Patriots BBC na US Monastir na zo zakomeje muri ½

*Patriots BBC izakina na US Monastir yari yayitsinze mu mukino wo mu matsinda

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021 ni bwo habaye imikino ya ¼ ya nyuma. Ikipe ya Patriots BBC yitwaye neza itsinda bigoranye Ferroviário de Maputo amanota 73 kuri 71.

Mugabe Arstide witwaye neza agafasha Patriots kugera muri 1/2

Zamalek yo mu Misiri na Petro de Luanda yo muri Angola, Patriots BBC ihagarariye u Rwanda n’ikipe ya US Monastir yo muri Tunisia zageze muri ½  cy’irangiza mu mikino  ya BAL 2021  nyuma yo kwitwara neza muri ¼.

Umukino wa Patriots BBC yatangiye neza itsinda agace ka mbere amanota 24 kuri 15, agace ka kabiri Ferroviário de Maputo yatsinze  amanota 24 kuri 18 bituma izi kipe zijya mu karuhuko Patriots BBC ifite amanota 42 kuri 39 harimo ikinyuranyo cy’amanota 3 gusa.

Mu gace ka gatatu ikipe ya Ferroviário de Maputo yagarukanye imbaraga itsinda aka gace ku manota 18 kuri 12  bituma iyobora umukino n’amanota 57 kuri 54 ya Patriots BBC.

Kapiteni wa Patriots BBC, Mugabe Aristide wari wakoreshejwe mu gace ka mbere k’umukino gusa  yitwaye neza mu minota ya nyuma y’agace ka kane atsindira Patriots BBC amanota agera kuri 12 bituma iyi kipe yitwara neza yegukana intsinzi.

Muri aka kage Patriots BBC yatsinze  amanota 19 kuri 14.

Undi mukinnyi witwaye neza  muri uyu mukino ku ruhande rwa Patriots BBC ni Gasana Kenneth watsinze amanota 23 wari na we watsinze menshi muri uyu mukino, Mugabe we yatsinze amanota 18.

Umukinnyi wa Ferroviário de Maputo, Demarcus Holland yatsinze amanota 13.

- Advertisement -

Undi mukino wa ¼ wabaye, ikipe ya US Monastir yo muri Tunisia yatsinze AS Douanes yo muri Senegal  amanota 86 kuri 62.

US Monastir yatsinze uduce twose tw’umukino, 19-16, 29-18,18-13 na 20-15.

Mu mikino ya ½ cy’irangiza, ikipe ya Patriots BBC izakina na US Monastir zari kumwe no mu itsinda A naho ikipe ya Zamalek ikine na Petro de Luanda.

Imikino izaba tariki 29 Gicurasi 2021.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Perezida Kagame na mugenzi we Emmanuel Macron biarebye uyu mukino

UMUSEKE.RW

#Rwanda #BAL #NBA #FERWABA #KagamePaul