Big Boss urembeye mu bitaro bikuru bya Gisenyi aratabaza

Umuhanzi akaba n’umunyarwenya Habanabashaka Thomas uzwi ku mazina ya Big Boss urembeye mu bitaro bikuru bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu arasaba abakunzi be ndetse n’abanyarwanda muri rusange kumufasha mu masengesho no mu bushobozi kugira ngo adahitanwa n’uburwayi.

Big Boss azwi cyane mu biganiro byo kuri Youtube aho asetsa abantu ku rwego rwo hejuru.

Uyu mugabo umaze kumenyerwa n’Abanyarwanda kubera imiterere ye y’umubyibuho udasnzwe n’uburyo akoramo umwuga wo gusetsa, yashyize hanze amashusho amugaragaza ahumekera mu byuma byongera umwuka kwa muganga asaba Abanyarwanda kumuba hafi.

Mw’ijwi riri ridafite ingufu, Big Boss avuga ko ubuzima bwe butameze neza habe na gato kubera uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso akaba amaze iminsi mu bitaro yitabwaho n’abaganga.

Yatangiye agira ati ” Ndabasuhuje abantu bose bakunda Big Boss aho bari hose Imana ibafashe, rero Big Boss ntago meze neza ndarwaye ndwaye umuvuduko w’amaraso meze nabi cyane ndi mu bitaro bikuru za Mayami za Rubavu, mu by’ukuri sinzi nimba mwarandebaga munkunda koko, murankunda se koko “

N’ubwo ari mu byuma bimwogerera umwuka, Big Boss ntiyaripfanye muri iyi videwo yiha ka Morali aca umugani wa Yesu ubwo yazengurukaga yigisha ubutumwa bwiza ashagawe n’imbaga nyamwinshi ariko yafatwa agiye kubambwa bose bakamwitarutsa bagahakana ko baziranyiranye.

asoza uyu mugani niho yasabye abantu kumufasha no kumuba hafi muri ibi bihe bitamworoheye kugira ngo arebe ko iminsi yakwicuma.

Ati ” nk’ubu naba ndwaye mukavuga ati bimeze bite? umuntu ushaka gufasha tayali yabikora, nta muntu urwara ngo yifashe kandi ubu burwayi buba bukaze “

Ushaka gufasha Big Boss urembeye mu bitaro bikuru bya Gisenyi i Rubavu akoresha Mobile Money cyangwa World Remit kuri nomero +250788265751 ibaruye ku mazina ye Habanabashaka Thomas.

Abantu batandukanye barimo umunyamakuru Nyarwaya Yago batangiye ubukangurambaga bwo kuremera uyu muhanzi akaba n’umukinnyi wa Filime ukunda gusetsa cyane ku biganiro bitambuka kuri Youtube.

- Advertisement -

Videwo ya Big Boss ari mu bitaro asaba ubufasha.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW