Bruce Melodie yatangiye akazi ko kwamamaza Kigali Arena, na we fitemo inyungu

Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ umunsi umwe asinye amasezerano yagaragaje ubwiza bw’inyubako ya Kigali Arena birashimangira ko ibiri mu masezerano byatangiye kubahirizwa.

Melodie azajya akorera ibitaramo muri Kigali Arena na we ayamamaze

Amasezerano hagati y’abacunga Kigali Arena n’umuhanzi Bruce Melodie yasinye ku wa Kabiri tariki 04 Gicurasi 2021 aho bumvikanye ko Melodie azajya akoresha Kigali Arena mu bikorwa bya Muzika, na we akajya ayamamaza mu ruhando mpuzamahanga.

Mu mashusho aherekejwe n’ injyana itagira amajwi y’indirimbo aherutse gusohora yise ‘Bado’ Melodie agaragara yinjira yambaye imyenda yo kurarana akakirwa, akanyura ku mukozi ukoropa akamusuhuza agakomereza akakirwa n’umukozi wakira abashyitsi akamuha icyayi akagera mu cyumba cy’imyitozo ngororamubiri kizwi nka Gym.

Bruce Melodie akomeza gutembera mu byumba byinshi bigaragaza ubwiza bwa Kigali Arena ndetse agasoza avuga ko hari ibikurikiye.

Bruce Melodie yaherekesheje iyi video avuga ko Kigali Arena ari mu rugo rushya. Ati “WELCOME TO MY NEW HOME”

Melodie yatangiye akazi ko kwamamaza Kigali Arena

Arien Kabarira Urwibutso
UMUSEKE.RW