COMMONWEALTH yamenyesheje ko inama ya CHOGM yari itegerejwe i Kigali isubitswe

Itangazo ryasosinyweho n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Icyongereza, (Commonwealth), Mme Patricia Scotland rivuga ko inama yari yitezwe i Kigali isubitswe ku nshuro ya kabiri.

Muri Werurwe 2021 Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, Mme Patricia Scotland, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth

Muri iryo tangazo avuga mo ko inama ya CHOGM y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma n’abandi bashyitswe bo mu bihugu bivuga Icyongereza isubitswe ku mpamvu z’ubwiyongere bwa COVID-19 ku Isi, no kurinda ubuzima bw’abatuye mu bihugu uyu muryango ukoreramo.

Yagize ati “Twasuzumye imibare ihari tunagenzura ingaruka dukorana bya hafi na Leta y’u Rwanda, tubabajwe, nubwo u Rwanda rwagerageje cyane gukora iyo bwabaga mu gutegura inama ya CHOGM, no kuba yagenda neza muri Kamena, ariko twageze ku mwanzuro ntakuka ko dusubika inama ya CHOGM ku nshuro ya kabiri.”

Itangazo ryasinyweho n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Mme Patricia Scotland rivuga ko icyemezo cyafashwe kitigeze gifatwa nk’icyoroshye.

Yavuze ko hari abababara kimwe na we kuba icyemezo gifashwe imyiteguro yari igeze kure, gusa avuga ko ubuzima n’imibereho myiza by’abatuye mu bihugu bivuga Icyongereza bigomba gushyirwa imbere ya byose.

Itangazo rivuga ko Commonwealth izakorana n’u Rwanda ndetse na Leta y’Ubwongereza mu kugena indi sango inama yazaberaho.

U Rwanda ntacyo ruratangaza, ariko itangazo rivuga ko rufite ishingano yo kumenyesha ko inama isubitswe.

Mu bindi bisubitse CHOGM harimo kuba ibihugu byinshi byarahagaritse ingendo zo mu mahanga bityo abari kuzayitabira baragabanutse cyane, ndetse harimo gutinya ko Virusi nshya za Covid-19 zihinduranyije zagera mu Rwanda.

Inama yari iteganyijwe tariki 22–27 Kamena 2020 irasubikwa ku mpamvu z’icyorezo cya COVID-19,  ishyirwa mu Cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021.

- Advertisement -

Mu ruzinduko Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth yagiriye mu Rwanda muri Werurwe 2021 yari yavuze ko nta kabiza iyi nama izaba muri Kamena.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Mme Patricia Scotland, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth (Archives)

UMUSEKE.RW