Davis D na bagenzi be basabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Umuhanzi Davis D, Kevin Kade na Habimana Thierry usanzwe akora umwuga wo gufotora, bitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ngo baburane ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ku byaha bakurikiranyweho, umushinjacyaha abasabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Davis D na bagenzi be basabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Aba bose bakurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya n’ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure.

Ku ya 5 Gicurasi uyu mwaka ni bwo aba basore bari bitabye Urukiko ngo batangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, urubanza rurasubikwa bitewe n’uko Kevin Kade na Habimana babuze ababunganira mu by’amategeko.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Gicurasi bongeye kwitaba Urukiko, bose bisobanura bahakana kugira uruhare muri biriya byaha bakurikiranyweho.

Davis D yavuze ko ibyo aregwa bitigeze bibaho, Habimana Thierry nawe avuga ko atigeze agwa mu ikosa ryo gusambanya uriya mwana utarageza imyaka y’ubukure, ahubwo ko yabonye uyu mukobwa yagonzwe n’amasaha yo kugera mu rugo akamucumbikira.

Kevin Kade nawe yireguye ahakana ibyaha aregwa, asaba Urukiko ko rwamurenganura akarekurwa.

Umunyamategeko wunganira Kevin Kade yagaragaje ko basanze uriya mwana w’umukobwa yaratakaje ubusugi kera, abiheraho asaba Urukiko kurenganura umukiraya we ngo kuko ntawamenya igihe yaba yarasambanyirijwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba bakwitwaza ko ibisubizo bya muganga bigaragaza ko nta masohoro yasanzwe mu gitsina cy’uyu mukobwa, ari uko bakoresheje agakingirizo kandi ntaho bagaragaza ko kacitse.

Bwagaragaje ko ibisobanuro by’aba basore ntashingiro bifite, busaba Urukiko kubahana ngo kuko abantu bangiza abana batagejeje imyaka y’ubukure ari bwo buryo bwiza bwo guca intege n’abandi babiteganya, bubasabira gufungwa iminsi 30 by’agateganyo.

- Advertisement -

Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwanzuye ko ruzasoma imyanzuro y’uru rubanza ku ya 14 Gicurasi 2021, saa munani z’amanywa.

Aba uko ari batatu batawe muri yombi mu bihe bitandukanye nyuma yo gukekwa ko bashobora kuba baragize uruhare mu ikorwa rya biriya byaha byakozwe ku matariki atandukanye arimo iya 18 na 19 Mata 2021.

Kevin Kade yatawe muri yombi tariki ya 21 Mata 2021. Nyuma y’iminsi itatu tariki 24 Mata 2021 ni bwo inzego z’umukano zasanze Davis D mu rugo iwe ku Kicukiro, na we ajyanwa gufungwa.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya 133 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyi ngingo iteganya ko Ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW