Dj Pius yasinyishije Babo imyaka 5 muri 1K Entertainment

Umuhanzikazi Teta Barbara uzwi nka Babo utuye mu Gihugu cy’Ubudage yasimbuye Amalon muri 1K Entertainment ya Rukabuza Rickie uzwi nka Dj Pius.

Umuhanzikazi Teta Barbara uzwi nka Babo

Dj Pius yatangaje ku mugaragaro ko yamaze gusinyisha Babo kontaro y’imyaka itanu inyungu za muzika z’uyu muhanzikazi zikaba zagiye mu biganza bya 1K Entertainment.

Babo asanzwe ari umwishywa wa Dj Pius, yari asanzwe akorana bya hafi na we, ni Dj Pius wagize uruhare rukomeye mu imenyekana rye mu Rwanda.

Dj Pius yabwiye UMUSEKE ko gusinyisha Babo bisobanuye gukora akazi bidashingiye kuba ari umwishywa we.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Ati “Ni akazi, ni ugukora buriya akazi niko kakwereka aho mushaka kugana.”

Dj Pius yavuze ko ubu imbaraga bagiye kuzerekeza kuri Babo kugira ngo bazamure izina rye ku ruhando rwa Muzika.

Ku ikubitiro bashyize hanze indirimbo Babo yakoranye na The Ben ubwo bombi bahuriraga mu Rwanda, ikorwa ryayo ryagizwemo uruhare na 1K Entertainment.

- Advertisement -

Indirimbo ‘Go Low’ ya Babo na The Ben, Dj Pius avuga ko ari igikorwa cyiza kizakurikirwa n’indi mishinga myiza iri ku rwego rushimishije.

Uyu mukobwa watangiye imikoranire na 1K Entertainment yamenyekanye mu ndirimbo nka Ich Liebe Dich, Turn up yakoranye na Urban Boys n’izindi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW