DRC-Bunia : Balca LS Sheguey yasohoye indirimbo ‘Tala kasi sikoyo’ avuga no ku muhanzi Davis D

Umunya- Repubulika ya Demokarasi ya Congo Balca Ls Sheguey uri mu bari kwigaragaza cyane mu muziki wo muri RD Congo, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Tala kasi sikoyo’ anatangaza abahanzi b’abanyarwanda yifuza gukorana nabo indirimbo.

Umuraperi ukunzwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo Balca Ls Sheguey.

Balca Ls Sheguey azwi cyane mu ndirimbo zakunzwe muri RD Congo mu Mujyi wa Bunia ndetse no mu Mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Congo.

Usibye mu burasirazuba bwa RD Congo, uyu muraperi indirimbo ze nka Soni, Fukama, Ndoki, Nao koka te n’iyitwa Wesh yakoranye na Willow Miller ugezweho i Goma , ziri mu zazengurutse mw’itangazamakuru ryo muri Congo no kuri Televiziyo Mpuzamahanga.

Iyi ndirimbo yagiye hanze ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya  16 Gicurasi 2021.

Balca Ls Sheguey yabwiye UMUSEKE igitekerezo cy’iyi ndirimbo yakigize ashaka gutanga ubutumwa ku bantu bahora batega iminsi bagenzi babo babacira imanza.

Ati ” Ni ibintu bijyanye no kubabarira, kandi igaragaza ko abantu batega abandi iminsi,umuntu ni mugari ntawumumenya, uyu munsi igisambo cyaba Pasteur, ukora umwuga wo kwicuruza agashinga urugo rugakomera ndetse n’udafite akazi ejo yakabona akaba umutunzi.”

Uyu musore ukurikirana bya hafi umuziki wo mu Rwanda yatangarije UMUSEKE ko hari abahanzi bo mu Rwanda bigize kugirana imishinga y’indirimbo ariko hakazamo utubazo twa hato na hato.

Yavuze ko hari indirimbo yakoranye na Safi Madiba ariko ntiyajya hanze ndetse hari n’imishinga ya bugufi bari bafitanye n’umuraperi Jay Polly mbere y’uko ajya muri Gereza.

Balca Ls Sheguey aha yari kumwe na Safi Madiba ubwo bakoranaga indirimbo itarabashije kujya hanze.

Balca Ls Sheguey  avuga ko ari gutegura uko yakorana indirimbo na Davis D kuko muri iyi minsi abona ari mu bahanzi bameze neza kandi bikaba bizatanga umusaruro mu gihe bazaba bakoranye indirimbo.

- Advertisement -

Ati ” Umuhanzi Davis D ameze neza mu Rwanda na hano za Bunia ari hit, ndashaka kumwegera tukareba ikintu twakora akaba yaza no gutaramira hano, tuzabiganira “

Kubijyanye no guhuza imbaraga no kwagura isoko rya muzika , Balca Ls Sheguey asanga hakenewe ubufatanye n’imikoranire ya hafi kugira ngo umuziki w’abanyarwanda ukinwe cyane muri RD Congo.

Balca avuga ko hari amahirwe menshi ku bahanzi b’aba Congomani ndetse n’abanyarwanda mu gihe bakorana indirimbo kuko buri umwe yarushaho kunguka abafana mu bihugu byombi.

Balca Ls Sheguey asanga hakwiriye kubaho imikoranire ya hafi y’abahnzi bo mu Rwanda no muri DR Congo.

Kanda hano amashusho y’indirimbo Tala kasi sikoyo ya Balca Ls Sheguey