FLN yagabye igitero mu Bweyeye babiri mu barwanyi bayo baricwa

Abarwanyi babiri b’umutwe wa FLN biciwe mu gitero bagabye ku Rwanda ku Cyumweru, Minisiteri y’Ingabo ivuga ko baturutse i Burundi.

Ingabo z’u Rwanda zifite ibikoresho by’urugamba bigezweho

Itangazo zasohowe n’ingabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2021, rivuga ko abarwanyi ba FLN barenze umupaka wa Ruhwa wo mu Karere ka Rusizi bavuye hakurya mu Burundi ahitwa Giturashyamba muri Komine Mbayi.

RDF ivuga ko binjiye ku Cyumweru nijoro ahagana saa 21h15’ na saa 21h35h.

Ngo bambutse umugezi wa Ruhwa, binjira ku butaka bw’u Rwanda muri m 100. Imirwano yabo n’ingabo za RDF zabateze igico yabereye mu Mudugudu wa Rwamisave, Akagari ka Nyamuzi, mu Murenge wa Bweyeye, mu Karere ka Rusizi.

Itangazo rya RDF rivuga ko babiri mu nyeshyamba bahise bicwa, ndetse hafatirwa n’ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda n’amasasu, ndetse na grenade, n’ibyombo bya gisirikare.

Mu byafashwe harimo n’imyambaro ibiri y’ingabo z’u Burundi.

Nyuma y’iyo mirwano, abarwanyi ba FLN bambutse umugezi wa Ruhwa utandukanye Ruhororo muri Mabayi, na Bweyeye ku ruhande rw’u Rwanda, bahungira mu ishyamba rya Kibira aho RDF ivuga ko bafite ibirindiro.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -
Imbunda n’amasasu RDF ivuga ko byafatanywe abarwanyi ba FLN

UMUSEKE.RW