Gasabo: Abagabo batunzwe agatoki ku gukoresha abagore imibonano batabanje kubateguza

Transparency International Rwanda kuri uyu wa 20 Gicurasi 2021 yaganiriye n’Abayobozi, n’abandi baturage bo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo ku bijyanye n’uburenganzira n’ubwisanzure bya muntu ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ihohotera rishingiye ku gitsina mu yavuzwe, hariho guhoza ku nkeke abo bashakanye, gusambanya abana, ndetse abagabo batunzwe agatoki ko hari abumva bakora imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye igihe babishakiye.

Ubu bukangurambaga bukubiye mu masezerano y’imikoranire Transparency Rwanda iherutse kugirana n’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe yo gushyira mu bikorwa umushinga uhuriweho n’imiryango yose igize Ihuriro rigamije ubuvugizi mu Rwanda.

Uyu mushinga urebana n’ubuvugizi hagamijwe guteza imbere inzego, kunoza Politike z’amategeko birebana no gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku rwego rw’Igihugu.

Mu Murenge wa Rutunga, ubukangurambaga  bwitabiriwe n’abasaga 100 bahagarariye inzego zitandukanye mu Murenge, bukaba bwarakozwe hubahirizwa amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima ajyanye no kwirinda Covid-19.

Mukarukundo Odette, Umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwakira ibibazo by’abaturage no kubagira inama kugira ngo bakorerwe ubuvugizi muri Transperancy International Rwanda, yavuze ko hakenewe inyigisho zihagije mu baturage kugira ngo ihohoterwa rishingiye ku gitsina riranduke burundu cyangwa se rigabanuke mu Rwanda.

Ati “Kwigisha no gukomeza kwibutsa abantu icyo ihohoterwa ari cyo tubona ari yo ngamba yatuma ihohoterwa rigabanuka cyangwa se rigacika burundu.”

Mu kiganiro n’abo bayobozi, Mukarukundo Odette yababwiye ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bishobora gukorwa n’ibitsina byombi, aha akaba yabahaye urugero rw’umugabo cyangwa umugore ubuza uburenganzira ku mutungo uwo bashakanye cyangwa kumuhoza ku nkeke.

Uyu mukozi wa Transparency International Rwanda avuga ko bakurikije ubuhamya bwatanzwe n’abakurikiye ibiganiro bigaragaza ko hari abatari basobanukiwe n’uburyo buhamye bwo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

- Advertisement -
Mukarukundo Odette Umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwakira ibibazo by’abaturage no kubagira inama kugira ngo bakorerwe ubuvugizi muri Transperance International Rwanda.

Sangano Protegene, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Murenge wa Rutunga avuga ko ubu bukangurambaga bwamwongereye ubumenyi ku byiciro bigize ihohoterwa n’uko nk’urubyiruko bafata ingamba zo kurirwanya.

Yavuze ko mu Murenge wa Rutunga ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu rubyiruko rikunda kwigaragaza cyane ku bana b’abangavu baterwa inda zitateganyijwe.

Yakomeje avuga ko nk’urubyiruko bakwiriye gufata iya mbere mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kudaceceka ku cyaha cyo gusambanya abangavu bagaterwa inda zitateguwe bikabaviramo ubuzima bubi burimo no kuva mu ishuri.

Ndabaramiye Francois, Umuyobozi w’Inshuti z’umuryango mu Murenge wa Rutunga yabwiye UMUSEKE ko muri ubu bukangurambaga yungutse ubumenyi ku bijyanye no kunga imiryango irimo amakimbirane ndetse no kurushaho gukora ubuvugizi bugamije kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Francois Ndabaramiye yavuze kandi ko we n’Inshuti z’Umuryango ayoboye bagiye kurushaho kwegera ingo zirimo amakimbirane ashingiye ku mitungo kuko  ari bwo bwoko bw’ihohoterwa ryiganje muri uyu Murenge.

Hari uwavuze ko hakiri imyumvire micye ku bagabo bakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina abagore babo aho babakoresha imibonano mpuzabitsina igihe bashakiye.

Yagize ati “Hari igihe umugabo aza ariko ntaganire n’uwo bagiye kubonana akumva aho abishakiye yahita abikora nkabona atari byiza.”

Abagabo nk’aba basobanuriwe ko gukorera uwo mwashakanye imibonano mpuzabitsina ku gahato biba ihohotera, kuri iyi ngingo hatunzwe agatoki Abagore biyima abagabo ku bushake babwirwa ko naryo ari ihohoterwa rikorerwa Abagabo.

Abahagarariye Amadini n’amatorero mu Murenge wa Rutunga bavuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigaragara mu Murenge wabo aho biterwa no kubatwa n’imyemerere yo kumva ko umugabo asumba umugore nyamara bareshya bose imbere y’Imana n’imbere y’Amategeko.

Transparency International Rwanda, yasabye aba banyamadini n’amatorero kwigisha abayoboke babo ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakareka gutwarwa n’imyemerere iheza bamwe.

Abahagarariye Amadini n’amatorero biyemeje kwigisha abayoboke babo ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Uwimana Aliane wari watumiwe nk’umukobwa wahohotewe agaterwa inda ubwo yari afite imyaka 17, yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigomba guhagurukirwa kuko hakigaragara abagabo basambanya abangavu bakabatera inda ntihagire n’icyo babafasha.

Yavuze ko umugabo wamuteye inda yamwihakanye ndetse ntanabiryozwe akaba yidegembya yaranze no kumufasha kurera umwana.

Inzego zibishinzwe yazisabye guhaguruka zigata muri yombi abagabo basambanya abana barangiza bakihunza inshingano zo kurera abo babyaye ndetse no kuganiriza urubyiruko rukamenya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ku kamaro k’ubu bukangurambaga yagize ati “Sinari nsobanukiwe amoko y’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko nyuma y’ikiganiro twahawe na  Transparency International Rwanda nabisobanukiwe neza, kandi niyemeje kuba umufatanyabikorwa wayo mu kubirwanya no kubikumira.”

Hari n’umwangavu wo mu kigero cy’imyaka 17 wavuze uko yahohotewe n’umugabo akamutera inda agahita ahunga kugeza magingo aya akaba areze umwana mu gihe nawe yarakwiriye kurerwa.

Uyu mwana wari uhetse mugenzi we yabyaye, yavuze ko yatewe inda n’umugabo w’imyaka 39 ahita ahunga.

Ku kibazo cy’uyu mwana watewe inda akiri muto, uhagarariye RIB mu Karere ka Gasabo yavuze ko agiye kugikurikirana mu maguru mashya kugira ngo uyu mugabo wahohoteye uyu mwana ashyikirizwe ubutabera.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Abitabiriye ubu bukangurambaga batanze ibitecyerezo babaza n’ibibazo ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Uhagarariye RIB mu Karere ka Gasabo yasabye abanya Rutunga gutangira amakuru ku gihe no kudahishira abakora ibyaha by’Ihohotera rishingiye ku gitsina.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW