Gisenyi: Habaruwe inzu zisaga 1,500 zimaze kwangizwa n’imitingito

Mu Karere ka Rubavu harabarurwa inzu  zisaga 1,500 zimaze kwangizwa n’imitingito yakurikiye iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ibigo by’amashuri muri Rubavu byasenywe n’imitingito.

Minisiteri ishinzwe ibikorwaby’ubutabazi mu Rwanda ( MINERMA) yatangaje ko hamaze kubarurwa inzu zisaga 1,500 zamaze kwangirika, ndetse isaba ba nyirazo kuzijya kure kugira ngo hatagira abo zigwira bakaba bahaburira ubuzima.

Abayobozi batandukanye mu Ntara y’Iburengerazuba bakomeje gusaba abaturage gukurikiza amatangazo atangwa n’ubuyobozi bakirinda impuha zigenda zitambutswa ku mbuga nkoranyambaga.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yasabye abaturage kwirinda ibihuha, abizeza ko hagize icyo babona cyabahungabanyiriza ubuzima bagomba kukibamenyesha vuba na bwangu.

Yagize ati ” Abafite amazu yagizweho ingaruka agashegeshwa n’imitingito barasabwa kuyavamo kugira ngo atabagwira , abantu birinde impuha “

Mu gitondo cyo ku itariki ya 28 Gicurasi 2021, imitingito iracyumvikana mu Karere ka Rubavu ariko harimo impinduka ugereranyijwe n’uko yatangiye, ikirunga cya Nyiragongo cyari cyahishwe n’ibyotsi cyongeye kugaragara kuva cyatangira ku ruka.

Umujyi wa Gisenyi urabonekamo abaturage, bavuga ko kuba ikirunga cyarutse kitazongera kuruka, abandi bakavuga ko bizeye ko Leta y’u Rwanda, hagize impinduka yababwira.

Uretse kuba hari abaterwa ubwoba n’imitingito, mu kirere cya Goma na Gisenyi ikirunga kikiruka habonetsemo imikungugu kandi igenda igira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Impugucye z’ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC) ziri mu Karere ka Rubavu zikaba zihamagarira abantu kwambara neza udupfukamunwa birinda ko iyo mikungugu yabinjiramo kuko igira ingaruka ku buzima bw’abantu.

- Advertisement -

Mu matsinda y’impugucye ari mu Karere ka Rubavu harimo n’abakorera ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije REMA, ndetse bafite akazi ko kugenzura ubudahungabana bw’ikiyaga cya Kivu, bavuga ko nta kibazo barabona ku mazi y’icyo kiyaga, mu gihe Abanyekongo babuzwa kuyanyuramo ngo badahumanywa n’imyuka ikirimo.

Abaturage bo mu mujyi wa Goma barimo guhunga iruka n’imitingito yatewe n’ikirunga cya Nyiragongo banyuze inzira zishoboka mu gukiza ubuzima bwabo.

Harabarurwa ibihumbi byahungiye mu Rwanda bakirwa ku mupaka berekezwa mu Murenge wa Rugerero, ahashyizwe inkambi yo kubacumbikira, abandi banyuze inzira ya Sake barangiwe n’Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru.

Inzira y’amazi ku bashaka kujya i Bukavu bangiwe kuyinyuramo kubera gutinya ko habaye kuruka kw’ikirunga cya Nyiragongo biciye mu nzira yo munsi y’ubutaka, byahinguka mu kiyaga cya kivu bikaba byahungabanya amatoni n’amatoni y’imyuka ikirimo ikagira ingaruka ku buzima bwabo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW