Goma: Umujyi utuwe na Miliyoni 2 benshi bari guhungira i Sake

Abantu babarirwa mu bihumbi bamaze kuva mu Mujyi wa Goma berekeza ahitwa i Sake mu birometelo bisaga 20 uvuye ku murwa mukuru wa Kivu ya Ruguru nyuma y’uko abategetsi i Goma batangaje ko igice kinini cy’abahatuye bagomba kuhava vuba na bwangu.

  Ibihumbi by’abantu bakomeje guhungira i Sake

Mu ruvunganzoka rw’abantu, abagera ku bihumbi barimo Abana ndetse n’abagore bari mu bari guhura n’ibibazo by’umuvundo ukabije bivanze n’inzara n’inyota berekeza i Sake.

Abamaze kugera i Sake babwiye UMUSEKE ko ubuzima barimo bukomeye cyane kuko bahunze nta biribwa ndetse naho i Sake ko kubona ibyo kurya ari ikibazo gikomeye kuko umuntu ariwe yikora ku mufuka yaba nta mafaranga akicwa n’inzara.

Bavuga ko abategetsi babohereje i Sake kugira ngo bave muri Goma ishobora guhura n’akaga isaha n’isaha kubera imitingito iri ku kigero cyo hejuru yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo kuwa gatandatu ushize.

Aho i Sake nta nkambi kugeza magingo aya irubakwa kuko Leta ya RD Congo ihugiye mu bikorwa byo gusaba abaturage guhunga ndetse no guhangana n’isanwa rya bimwe mu bikorwa remezo byangiritse.

Lieutenant-général Constant Ndima, yagabishije abaturage batuye umujyi wa Goma kuwusohokamo bagahungira i Sake ndetse ni Minova abandi bakaza mu Rwanda kugira ngo birinde ibyago bikomeye bishobora gukurikira iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

OVG, itangaza ko mu gihe imyivumbagatanyo yakomeza mu kiyaga cya Kivu bishobora kuba bibi cyane mu gihe yahura n’iruka rishya rya Nyiragongo, OVG ivuga ko ibinyabuzima byinshi byahita bitikira mu Mijyi ya Gisenyi na Goma.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -
Mu nzira bahunga basabwe gucunga abana kugira ngo bataburana n’imiryango yabo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW