Guverineri Habitegeko yasabye abatuye Ruvabu gusubukura ibikorwa by’ubucuruzi

Guverineri Habitegeko Francois, yasabye abatuye Akarere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba kutagira impungenge kuko amakuru atangazwa n’inzego zibihugukiwe agaragaza ko ikirunga cya Nyirangogo kitazongera kuruka vuba.

Guverineri Habitegeko Francois yasabye abaturage kutagira ubwoba bw’uko Nyiragongo yakongera kuruka.

Habitegeko yavuze ibi mu gihe hamaze iminsi humvikana imitingito muri aka Karere yangije inzu zisaga 1,500 ikanangiza ibikorwa remezo birimo imihanda.

Iyi mitingito kandi i Gisenyi yahagaritse byinshi mu bikorwa by’abaturage, ifunga amashuri ndetse na zimwe muri serivisi zitangirwa ku Bitaro bikuru bya Gisenyi zimurirwa ku Bitaro bya Ruhengeri mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Aha i Gisenyi ibikorwa by’ubucuruzi byinshi byafunze imiryango, amabanki, serivisi za Farumasi n’izindi ziganjemo izitangwa n’abikorera zirafunze.

Guverineri Habitegeko yavuze ko bamwe mu bavuzi bahagaritse gukora usanga batari no mu gice cyahagaritswe gukorerwamo, kubera umututu wasatuyemo ubutaka mu Mujyi wa Gisenyi rwagati.

Uyu muyobozi avuga ko ntampungenge z’uko ikirunga cyakongera kuruka zigihari, agasaba abafite ibikorwa mu bice byemewe kubisubukura mu gihe hategerejwe amakuru y’ubushakashatsi aza kwemeza serivisi zishobora gusubukurwa mu zari zasubitswe kubera ikibazo cy’imitingito.

Kugeza ubu  abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imitirire, barateganya kurara bagaragarije inzego zibishinzwe inyubako zishobora gukorerwamo n’izikomeza kuba zihagaritswe.

Mu bikorwa bishobora guhita bisubikurwa hakaba harimo isoko rya Gisenyi.

Impunzi z’Abanyekongo zirenga magana atanu nizo zaraye zakiriwe muri Sitade Umuganda, abarenga 300 bakaba batifuje gusubira iwabo bajyanwe mu nkambi mu gihe  abarenga 250 biganjemo abagore n’abana, bo bifuje gusubira i Goma kuko nta mitingito ikomeye bacyumva.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW