I Rubavu abanyeshuri bari kwigira hanze batinya ingaruka z’imitingito

webmaster webmaster

Abanyeshuri biga mu bigo bimwe na bimwe byo mu Karere ka Rubavu bari kwigira hanze batinya kugerwaho n’ingaruka zishobora guterwa n’imitingito yaturutse ku iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo cyo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ikomeje kumvikana.

Iri ni rimwe mu mashuri yo mu Murenge Rubavu mu Karere ka Rubavu, aho abanyeshuri bategetswe kwigira hanze.

Kuri iki Cyumweru nibwo iruka rya Nyiragongo ryatangiye kugabanya ubukana, gusa nyuma ya ryo imitingito yatangiye kumvikana mu bice bitandukanye bikegereye birimo n’ibyo mu Rwanda cyane cyane mu Karere ka Rubavu gahana imbibi na DR.Congo.

Umunyamakuru uri i Rubavu avuga ko ubwoba mu baturage ari bwinshi bitewe n’imitingito iri kumvikana mu bihe bitandukanye bagatinya ko ishobora gutuma hari inzu zisenyuka abazirimo bakahatakariza ubuzima.

Ati “Twinjiye mu ishuri ariko abana bari kumva umutingito ukubise bagahita basohoka. Ubu ikiriho ni uko abanyeshuri bari kwigira hanze.”

Avuga ko iyi mitingito hari ubwo iri kuba ifite ingufu ziri hejuru bigatuma abaturage aho bari bagomba kuba biteguye gukiza amagara yabo igihe icyo ari cyo cyose.

Ati “Ntiwakwicara ahantu ngo uhamare iminota umutingito udakubise, urakubita ukumva ko inzu yose ijegeye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ku munsi w’ejo bwasabye abaturage kutajya mu nzu mu kwirinda ko zishobora kubagwaho kubera imitingito ya hato na hato ikomeje kumvikana muri aka Karere.

Mayor w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yahumurije abaturage abasaba kudakuka umitima, gusa abasaba kuba maso mu gihe imitingito ikomeje kumvikana.

Ati “Imitingito irahari kandi ni myinshi. Icyo turi gusaba abaturage ni ugukurikiranira hanze y’inzu kugira ngo haramutse habayeho ibyago ku buryo inzu yagwa itabagwira.’’

- Advertisement -

Ku Cyumweru Akarere ka Rubavu katangazaga ko inzu ebyiri ari zo zasenywe n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo, naho hegitari eshatu zari zihinzeho imyaka mu Murenge wa Rubavu zangijwe n’amahindure y’ikirunga.

Ku ruhande rwa DR. Congo, abantu 15 ni bo bimaze kwemezwa ko bapfuye bazize ingaruka z’iruka rya Nyiragongo, abagera ku icyenda ni bo bamaze kumenyekana ko bapfiriye mu mpanuka zo mu mihanda ubwo bahungaga, mu gihe inzu zisaga 500 zasenyutse, ibarura ry’ibyangiritse rirakomeje.

Ikirunga cya Nyiragongo cyaherukaga kuruka mu mwaka w’2002. Icyo gihe abagera kuri 250 barapfuye naho abandi bagera ku 120,000 basigara ntaho gukinga umusaya.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW