Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko mu bihe bitandukanye Abapolisi bakorera mu Karere ka Rubavu na Ngororero bafashe udupfunyika tw’urumogi 12,189 rwari rugiye gucuruzwa mu baturage.
Utu dufunyika 12 189 twafashwe mu matariki ya 20 na 21 Gicurasi 2021 ku makuru yatanzwe n’abaturage turimo 4 300 twafatiwe mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu ndetse n’utundi 7889 twafatiwe mu Murenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa ruriya rumogi byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Urwafatiwe mu Karere ka Rubavu rwafatanwe uwitwa Subiramunama Boniface w’imyaka 46 na Mujawimana Ratifa w’imyaka 28. Subiramunama ni we warufatanwe ahita ajya kwerekana aho yari arukuye kwa Mujawimana. Subiramunama avuga ko Mujawimana ari we wamuhuje na musaza we ukorera ubumotari mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo arwoherereza mushiki we ajya kurukurayo.”
CIP Karekezi akomeza avuga ko tariki ya 21 Gicurasi ahagana saa yine za mugitondo Abapolisi bakorera mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Muhororo bari bafite amakuru ko hari abantu babiri bagiye gutambuka bafite urumogi. Gusa abo bantu babashije gucika abapolisi ariko urumogi udupfunyika 7,889 bararujugunya.
Ati “Abaturage bakimara gutanga ayo makuru Abapolisi bateguye igikorwa cyo gufata abari bafite urwo rumogi. Baturukaga mu muhanda Kavumu-Ngororero bari kuri moto bageze ahirengeye babona imodoka bagira ubwoba bararujugunya bariruka, Abapolisi babonye basubiye inyuma bihuta bamenya ko ari bo, bagiye kureba basanga bahajugunye umufuka urimo urumogi. “
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye gukangurira abantu kureka kwijandika mu biyobyabwenge kuko abaturage benshi bamaze gusobanukirwa ububi bwabyo bakaba aribo bagira uruhare mu gufata abarucuruza n’abarukwirakwiza binyuze mu gutanga amakuru.