Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Mme Louise Mushikiwabo yavuze ko hashyizweho gahunda zitandukanye zigamije kuzahura ikoreshwa ry’Igifaransa mu bihugu biwugize uriya muryango, mu Rwanda abasirikare bajya mu butumwa bwamahoro aho gikoreshwa bazajya babanza kukigishwa.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2021 ku ishuri Green Hills Academy, hasozwa irushanwa yo gusoma no kwandika mu rurimi rw’Igifaransa rihuza ibigo bitandukanye by’amashuri yisumbuye.
Louise Mushikiwabo yavuze ko mu gukomeza kurushaho guteza imbere uru rurimi mu bihugu bigize OIF hashyizweho gahunda zitandukanye zifite umumaro mwinshi muri ibi bihugu.
Ati “Umuryango wacu wa Francophonie turi muri gahunda ikomeye cyane yo kongera ubumenyi mu rurimi rw’Igifaransa mu bihugu byinshi.”
Mushikiwabo avuga ko OIF ubu aifite abanyamuryango b’ibihugu na za Guverinoma 88, hakaha hari gushyirwa imbaraga mu kuzamura Igifaransa.
Yavuze ko imwe muri gahunda ihari ari ukongerera ubumenyi abarimu n’abanyeshuri mu rurimi rw’Igifaransa, mu Rwanda hakaba hagiye kuza abarimu 70 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Francophonie bazigisha Igifaransa mu mashuri yo mu Rwanda.
Usibye guteza imbere uru rurimi mu rwego rw’uburezi Mushikiwabo yavuze ko hari na gahunda yo kurwigisha ingabo zibungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye bikoresha Igifaransa.
Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko Minisiteri yasinyanye amasezerano n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere, (AFD) agamije kurushaho guteza imbere Igifaransa mu bihugu bigize OIF.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
- Advertisement -
Yavuze ko muri ayo masazerano ari naho hazasuzumirwamo ko uru rurimi rwakongera gukorwa mu bizamini byo mu mashuri ndetse no kuba amasaha rwigishwa kuri ubu yakongerwa.
Ati “Muri ayo masezerano harimo gahunda yaguye yo kwigisha Igifaransa mu mashuri, aho niho ibibazo byose tuzabisuzumira tukareba uburyo Igifaransa cyakongererwa imbaraga kurusha izo gifite ubu, ibijyanye n’amasaha n’uburyo kibazwa niho muri iyo gahunda bizasuzumirwa.”
Amarushunwa yo gusoma no kwandika mu rurimi rw’Igifaransa yabaye ku nshuro ya mbere bikaba biteganyijwe ko azajya aba ngaruka mwaka.
Yitabiriwe n’ibigo Umunani birimo Ishuri ryisummbuye rya Kayonza, Ishuri Nderabarezi rya ZAZA (TTC ZAZA ) ryo mu Karere ka Ngoma, TTC Rubengera ryo mu Karere ka Karongi, TTC Mwezi ryo mu Karere ka Nyamasheke, Ecole de Science de Byimana ryo mu Karere ka Ruhango na Ecole de Science de Musanze ryo mu Karere ka Musanze.
Tonna Christa wiga mu mwaka wa gatanu muri Ecole des Sciences Byimana ni we wahize abandi ku rwego rw’igihugu mu kuvuga no gusoma neza ururimi rw’Igifaransa.
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW