Igihe kirekire cy’ubutegetsi bwa Netanyahu gishobora kuba kigeze ku musozo

Ishyaka rikomeye mu atavuga rumwe na Leta ryemeye ko habaho Guverinoma y’ubumwe iyi ishobora gushyira iherezo ku gihe kirekire cy’ubutegetsi bwa Benjamin Netanyahu.

Benjamin Netanyahu ni Minisitiri w’Intebe wa Israel kuva muri 2009 kugeza ubu

Umuyobozi uri mu murongo w’abaharanira cyane ko Israel iba igihugu gikomeye witwa Naftali Bennett yavuze ko ishyaka rye rizajya mu biganiro byo gushyiraho ihuriro riyobora igihugu afatanyije n’ishya rya Yair Lapid.

Lapid yahawe igihe ntarengwa kigera ku wa Gatatu agatangaza ibizaba byavuye muri ibyo biganiro.

Netanyahu, avuga ko inzira irimo gukoreshwa mu gushyiraho Guverinoma izatuma Israel iba igihugu kijegajega.

Benjamin Netanyahu uri mu nkiko aregwa ibyaha bya ruswa mu matora aheruka ntiyabashije kugira ubwiganze.

Bennett, w’imyaka 49 ayoboye ishyaka ryitwa Yamina party, yavugiye kuri televiziyo ko Netanyahu nta kerekezo agifite cyo gushyiraho Leta y’abahezanguni, no gutwara igihugu mu murongo yishakira.

Ati “Nzashyiraho Leta y’ubumwe dufatanyije n’inshuti yacu, Yair Lapid.”

Ibinyamakuru muri Israel bivuga ko mu masezerano yagezweho, Bennett azasimbura Netanyahu w’imyaka 71, ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, nyuma akazaha mugenzi we Lapid, w’imyaka 57 na we akayobora.

Gusa ibi biganiro ntabwo biraba ndakuka.

- Advertisement -

Netanyahu ni Minisitiri w’Intebe kuva muri 2009, kugeza ubu. Mu gihe cy’ubuyobozi bwe yakunze gushyamirana na Palestine ndetse rimwe na rimwe hakabaho ibitero bya gisirikare muri Gaza.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW