Minisiteri ya Siporo yatangaje ko ikibuga cya Stade Amahoro cyabaye gihagaritswe kubera kwangirika, imwe mu mikino yari kuzabera kuri iki kibuga yimuriwe i Nyamata mu Bugesera.
Iki kibuga cyahagaritswe nyuma y’iyangirika ku buryo bugaragara, abarebye umukino wa Rayon Sports na Rutsiro FC wari umeze nko gukinira mu ntabire.
Minisiteri ya Siporo yahagaritse iki kibuga ku mpamvu z’uko cyangiritse muri ibi bihe by’imvura.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ko Minisiteri ya Siporo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021 yabamenyesheje ko ikibuga cya Stade Amahoro cyangiritse bityo kikaba kigomba gusanwa mbere yo kwakira indi mikino.
Ni yo mpamvu habaye impinduka zikurikira ku ngengabihe ya Primus National League 2021.
Ku wa kane, tariki 13/05/2021
Police FC vs AS Kigali (Bugesera Stadium, saa cyenda)
Ku wa gatanu, tariki 14/05/2021
Bugesera FC vs Gorilla FC (Bugesera Stadium, saa sita n‘igice)
Rayon Sports FC vs Kiyovu SC (Bugesera Stadium, saa cyenda n‘igice)
- Advertisement -
Ku wa mbere, tariki 17/05/2021
Gorilla FC vs APR FC (Bugesera Stadium, 12.30)
Gasogi United vs Rayon Sports FC (Bugesera Stadium, 15.30)
Kiyovu SC vs Rutsiro FC (Mumena Stadium, 15.00)
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW