Ingaruka zo kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima zigera kuri bose – Min. Dr. Mujawamariya

Kuri  uyu wa 28 Gicurasi 2021 mu kiganiro Minisiteri y’Ibidukikije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) byagiranye n’Itangazamakuru, Minisitiri Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yasabye Abanyarwanda kuba ibisubizo by’ibibazo biboneka mu bidukikije.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc

Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yavuze ko Abanyarwanda ubwabo bagomba kuba ibisubizo ku bibazo byugarije urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati “Mu bidukikije niho dukura umwuka duhumeka, niho amazi tunywa anyura kugira ngo ayungururwe, niho tuvana imiti tunywa ndetse ni naho tuvana ibiribwa. Tugomba kugira impamvu yo kubwira Abanyarwanda bose kurengera ibidukikije, maze twese tukaba ibisubizo byo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.”

Minisitiri yakomeje avuga ko hagomba kubungabungwa  urusobe rw’ibinyabuzima n’indiri zabyo aho zaba ziri hose kugira ngo ka kamaro bifitiye abantu  ari ibiti, ibimera bigere kuri bose nta we utoranyijwe.

Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko u Rwanda ruzizihiza  umunsi mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije rubihuriza hamwe n’umunsi mpuzamahanga wo kuregera urusobe rw’ibinyabuzima.

Kuri ibyo  Minisitiri. Dr. Mujawamariya yaboneyeho umwanya wo gusobanura urusobe rw’ibinyabuzima avuga ko rugizwe n’amoko atandukanye y’ibimera n’inyamaswa byaba ibiba mu gasozi, byaba ibihingwa cyangwa inyamaswa zorowe n’abantu ndetse runagizwe n’ibindi binyabuzima bishobora kutaboneshwa amaso.

Ati “Natanga nk’urugero za bagiteri, virusi, urwo rusobe rw’ibinyabuzima turusanga mu ngeri zitandukanye nk’amashyamba kimeza, amashyamba yatewe, amazi cyangwa se mu mukenke ndetse no mu mirima.”

Hari isano hagati y’urusobe rw’ibinyabuzima n’abantu  kuko urusobe rw’ibinyabuzima ni umutungo kamere ufite akamaro kihariye ku Isi yose no kuri buri igihugu, niho haboneka ibyo kurya, imiti yo kwivuza kuko iva ku bimera.

Ati “Gufata neza urusobe rw’ibinyabuzima ni ugufata neza ibidukikije.”

- Advertisement -

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) kivuga ko uyu mwaka bafite ibikorwa bitandukanye guhera ku munsi wa none.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), Juliet Kabera yavuze ko mu bikorwa bafite muri iki Cyumweru bafite amahugurwa y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro hose mu gihugu, ndetse banatumiye abafatanyabikorwa batandukanye ku munsi wo kwizihiza umunsi w’ibidukikije.

Ati “Tuzafatanya hamwe n’abikorera turebere hamwe uburyo twakwita kuri plasitiki, amacupa abamo amazi ndetse n’umutobe  kuko byangiza ibinyabuzima. Tuzafata n’umwanya wo guhemba urubyiruko rukora ibikorwa bitandukanye hirya no hino bahanga ibishya mu kurengera ibudukikije.”

Hari urusobe rw’ibinyabuzima bigenda bikendera harimo nk’imiswa igenda, Minisiteri y’Ibidukikije iboneraho gusaba Abanyarwanda  kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kuko bifitiye umuntu wese akamaro.

U Rwanda ndetse n’isi yose birikwitegura  kwizihiza  umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka  w’ibidukikije uzaba ku itariki 5 Kamena.

Insanganyamatsiko igira iti “Ibungabungwa ry’indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima.” ( Biodiversity & Ecosystems, Restoration)

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije ( REMA) Juliet Kabera

Daddy SADIKI  RUBANGURA
UMUSEKE.RW