Inkotanyi ni ubuzima zankijije Ubuhutu -Senateri Mureshyankwano Marie Rose

Senateri Mureshyankwano Marie Rose kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021 mu Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe ‘Igihangano cy’Urungano’ yatanze ubuhamya bw’urugendo rwe mu mashyamba ya Congo ndetse n’uko Inkotanyi zarokoye umugabo we zikanamukiza indwara y’Ubuhutu.

Nabonye ko Inkotanyi zidasa n’abandi bantu, nabonye ko Inkotanyi zitandukanye n’abari baratwigishije ko ari babi

Mu buhamya yatanze yagarutse ku rugendo rungana n’ibirometero 2000 yagenze n’amaguru  kuva i Bukavu ajya ahitwa Mbandaka muri Zaire yahindutse RD Congo ahunga Inkotanyi atazi,atabonye kubera ubujiji bwo gutwarwa n’ubwoko bw’ubuhutu.

Kubera amateka mabi nk’umunyarwanda wavukiye mu Rwanda,agakurira mu macakubiri,akayigishwa no mu mashuri yumvaga ari Umuhutu kandi Ubuhutu abugendana kugera yinjiye mu mashyamba yo muri Congo.

Senateri Mureshyankwano yabwiye urubyiruko ko Inkotanyi ari ubuzima kuko zamukuye ahantu habi cyane mu nzitane z’amashyamba ya Congo,zigaheka umugabo we ku mugongo yari yarazihunze yagaruka mu Rwanda agasanga nyina w’Umuhutukazi bari barataye mu nzu Inkotanyi zaramuvuye ameze neza.

Mu gukurira inzira ku murima abavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana Juvenal,yatanze ubuhamya bw’umwana wabaga iwabo munsi y’uburiri bwa nyina(Mama Mureshyankwano) hagati 1990-1992 wahigagwa ngo yicwe azira kuba ari umututsi.

Ati ” Narindi mu biruhuko ninjoro tugiye kurya numva Mama aravuze ngo mubwire wa mwana aze,umwana araza turasangira mbaza Mama nti kubera iki aba munsi y’igitanda? arambwira ati uyu mwana impamvu ari aha ni uko iwabo, ba Se ,bakuru be icyitwa igitsinagabo cyose ko babatwaye ngo bagiye kubafunga kuri Komini Nkuri ariko ntibanabafunze bagiye kubicira muri Nyaruhonga.”

Senateri Mureshyankwano yavuze ko ari mu cyiciro cy’abantu babonaga aba babaye ariko ntibigire icyo bibabwira,abo bakaba bari mu cyiciro cy’ibigwari nawe yisanzemo.

Ati “Kuki naje ngasanga Mutuyimana Olvier aba munsi y’igitanda cya Mama nkisubirira ku ishuri nta n’icyo mumariye. numvise aho hantu narahabaye ikigwari, nari mukuru, nari nzi ubwenge ariko nasubiye ku ishuri kandi nzi neza ko uwo atiga, yirirwa munsi y’uburiri bwa mama akanaharara.”

Uwo mwana wari mu kigero cy’imyaka 10 yitwa Mutuyimana Olvier ubu ni umugabo,atuye muri Nyabihu ni umukozi wa Banki y’Abaturage ya Mukamira yabashije kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

- Advertisement -

Yavuze kandi ko ubwo yigaga muri Segonderi kuri Groupe Scolaire de Bumba muri Rutsiro, igihe Maj Gen Rwigema Fred yarasirwaga ku rugamba rwo kubohora Igihugu ko Abanyeshuri bose bagiye guhamba Rwigema batamuzi.

Ati ” umukonsiye wayoboraga Segiteri ishuri ryari ririmo, yaje mu kigo, afata abahungu bafite imbaraga baheka imitumba turashorera tujya guhamba Rwigema tutazi, tutanabonye.”

Aha yahise abwira urubyiruko ko amateka ayobya aba ari menshi ariko urubyiruko rw’uyu munsi rwagize amahirwe yo gukurira mu Gihugu gifite ubuyobozi bwiza.

Ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda,Senateri Mureshyankwano avuga ko buri munyarwanda afite ubuhamya ko uko amateka agenda yandikwa hari ibintu umuntu agenda yibuka.

Yavuze ko yahunze mu 1994 aho yari i Kayove muri Rutsiro ariko atagiye i Gisenyi hari hafi ngo yambuke ajye i Goma muri Zaire ko ahubwo yahungiye ku Kibuye agenda yimuka mpaka ageze i Cyangugu muri Zone Turquoise. Abayobozi bababwiraga ko Inkotanyi zitafata Igihugu.

Senateri Mureshyankwano muri Cyangugu avuga ko yahabonye Abafaransa bafatanyije n’abari Abategetsi b’Igihugu bambutsa intwaro basaba  impunzi kwihuta.

Ati ” Njya nibuka umunyamakuru bita Bemeriki Valerie yahagararaga ahantu hose hari centre hari abantu benshi akababwira ati mwihute mwambuke munyure mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu,ndibuka n’Abafaransa aho kuri Rusizi badufashaga kwambuka,bafasha abari Abasirikare kwambuka n’Interahamwe n’imbunda bazambukana”

Ku Gitabo giherutse gusohorwa n’Umufaransa witwa Patrick du Saint Exupery, Senateri Mureshyankwano avuga ko inkuru y’urugendo mu mashyamba ya Congo ivugwa n’uwo mwanditsi isa neza n’inzira yanyuzemo ku buryo wagira ngo baragendanye.

Yagize ati ” Naragisomye,sindakirangiza ariko nasanze hari ahantu henshi yanditse wagira ngo twaragendanaga,twiruka muri ayo mashyamba ya Congo mva i Bukavu nkakora ibirometero 2000 nkagera kuri Fleuve du Congo ahantu hitwa Mbandaka n’amaguru mpunga Inkotanyi ntazi,ntabonye kubera inyigisho mbi,kubera kumva ko ndi Umuhutu,ko nibaza bari bunyice ariko naratekerezaga cyane ukuntu Abatutsi bari bishwe nkumva n’abandi ni Abatutsi baje natwe bari butwice “

Muri izo nzira z’inzitane mu mashyamba ya Congo ngo hari abagiye bicwa n’imigezi n’indwara ariko ashima Imana ko Inkotanyi zabarokoye.ahamya ko abavuga ko Inkotanyi zishe Abahutu muri Congo ari ibinyoma ahubwo zakoze uko zishoboye zibagarura mu Rwanda.

Yemeza ko Inkotanyi zarokoye ubuzima bwe mu mashyamba aho bizengurukagaho baraheranywe n’ubujiji bw’amoko,yavuze kandi ko ubwo Inkotanyi zaburizaga indege bahungutse aribwo yamenye igisobanuro nyacyo cy’ubudasa.

Ati ” Ririya jambo ndarikunda cyane ry’Ubudasa,nabonye ko Inkotanyi zidasa n’abandi bantu,nabonye ko Inkotanyi zitandukanye n’abari baratwigishije ko ari babi,Inkotanyi njyewe nizo zankijije Ubuhutu,kuko aho hose nirukaga numvaga ndi Umuhutu bari bunyice kuko ndi Umuhutu ariko zankijije Ubuhutu kuko zanyeretse Ubudasa”

Yasabye urubyiruko guhangana n’abajomba ibikwasi Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda

Yavuze ko akigaruka mu Rwanda yihutiye kujya kureba nyina umubyara bari barasize mu Rwanda kubera ko we atabashije guhungana n’abandi kubera yafite ubumuga,yagera mu rugo agasanga ni muzima Inkotanyi zaramuvuye mu gihe bo mu nkambi muri Congo bahoraga bavuga ngo ubu Mama Inkotanyi zaramwishe yaboreye mu nzu.

Ubwo yakubitaga amaso nyina yamubajije uko yarokotse Inkotanyi,nyina ababwira ukuntu Inkotanyi zamuvuye,zikagerageza kumutera inshinge ngo akire,ababwira uko Inkotanyi mu gatondo zamushyiraga ku zuba,imvura yagwa zikamwanura kugeza amerewe neza.

Mureshyankwano avuga ko ibi bikorwa nabyo byamukijije indwara y’Ubuhutu yagendanaga.

Ati ” Ubwo budasa bw’Inkotanyi wabunganya iki? ngewe rero Inkotanyi mfitanye igihango nazo kandi icyo gihango sinzagitatira…aho mu mashyamba ya Congo niyo bahaturekera niyo badusangayo byabindi bababeshyera ngo baje kutwica,niyo baza bakitambukira bakigendera twari kugwamo”

Yavuze ko Inkotanyi kandi zamurokoreye umugabo bituma bamarana imyaka 28 mu gihe nta n’imyaka 6 bari kumarana mu buzima bushaririye mu mashyamba ya Congo.umugabo we aherutse guhitanwa n’impanuka y’imodoka.

Ashingiye ku macakubiri bakuriyemo, Senateri Mureshyankwano yabwiye urubyiruko ko bamwe mubo mu kigero cye bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutse,abandi baba Ibigwari abandi bicwa muri Jenoside ko urubyiruko rw’ubu rwagize umugisha wo kuvukira mu Gihugu cyiza n’ubuyobozi bwiza.

Yakanguriye urubyiruko kurwanya abashaka gutanya Abanyarwanda bakoresheje imbuga nkoranyambaga aho bagerageza guhindanya isura ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Iri huriro ry’urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano’ ryabaye ku nshuro ya 8 ritegurwa na Minisiteri y’Urubyiruko na Imbuto Foundation n’indi miryango y’urubyiruko, iry’uyu mwaka ryitabiriwe n’urubyiruko rusaga 300 rwahawe impanuro n’abayobozi batandukanye barangajwe imbere na Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame.

 

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW