Intambara imaze iminsi 11 hagati ya Israel n’Abarwanyi ba Hamas yabaye ihagaze

Agahenge ku mirwano yari hagati y’ingabo za Israel n’abarwanyi b’Abanya-Palestine bo mu mutwe wa Hamas kabonetse impande zombi zahagarika imirwano nyuma y’uko byasabwe n’igihugu cya Misiri.

Imbunda nini y’ingabo za Israel yari imaze igihe yohereza amasasu muri Gaza

Kuri uyu wa Gatanu mu masaha yak are nibwo imirwano yahoshe, Israel iha agahenge Gaza yari imaze iminsi 11 imishwaho ibisasu n’indege z’intambara, hakaba hari hamaze gupfa abagera kuri 240.

Abanya-Palestine bahise bajya mu mihanda muri Gaza bakimenya ko imirwano yahagaze, gusa abarwanyi ba Hamas bavuze ko bakiteguriye urugamba.

Buri ruhande yaba Israel n’abarwanyi ba Hamas biyitirira ko batsinze intambara.

Perezida Joe Biden wa America yavuze ko kuba imirwano yabaye ihagaze ari amahirwe akomeye ko haterwa indi ntambwe.

Ku wa Kane indege z’intambara za Israel zagabye ibitero ahantu 100 mu Majyaruguru ya Gaza. Umutwe wa Hamas usubiza wohereza ibisasu bya roketi kuri Israel.

Abaturage bo muri Gaza bagiye mu muhanda kubyina intsinzi

 

Mu minsi 11 ibyangiritse ntibibarika

Imirwano yatangiye tariki 11 Gicurasi 2021 muri Gaza nyuma y’umwuka mubi wazamutse hagati y’Abayahudi n’Abarabu bo muri Palestine biturutse ku kuba buri ruhande rwiyitirira ahantu hatagatifu mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Yeluzalemu.

- Advertisement -

Hamas yatangiye kohereza ibisasu bya roketi iha gasopo Israel kugira ngo ireke aho hantu, bikoma imbarutso ibitero by’indege bitangira ubwo.

Abantu 232 barimo abagore n’abana 100 baguye mu butero by’indege za Israel mu gace ka Gaza, nk’uko byemejwe n’inzego z’ubuzima zaho zigenzurwa na Hamas.

Israel yo yavuze ko nibura abarwanyi b’Abanya-Palestine 150 bishwe muri biriya bitero byibasiye Gaza.

Hamas ntiyigeze itangaza imibare y’abahaguye ku ruhande rwayo.

Muri Israel ibisasu bya roketi byahitanye abantu 12 barimo abana babiri nk’uko inzego z’ubuzima zaho zibivuga.

Israel ivuga ko yarashweho roketi 4,000 zivuye muri Gaza.

Hamas ivuga ko kuba Israel yemeye guhagarika imirwano ari intsinzi kuri yo no ku baturage ba Palestine.

Minisitiri w’ingabo wa Israel, Benny Gantz kuri Twitter yatangaje ko ibitero byagabwe kuri Gaza ingabo z’igihugu cye zagaragaje gutsinda gukomeye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Umugabo muri Israel arareba inzu ye yangijwe n’igisasu cya roketi
Ikarita igaragaza aho Gaza iherereye ugereranyije na Israel

BBC

UMUSEKE.RW