Isonga Family igizwe n’abakobwa 3 bavukana binjiranye mu muziki indirimbo ‘Umupangayi’

Itsinda ryitwa ‘Isonga Family’ rigizwe n’abakobwa batatu bavukana bakomoka mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Buyoga, ku wa Gatanu bashyize hanze indirimbo ya mbere bise ‘Umupangayi’ ivuga urukundo umukobwa akunda umusore ukodesha mu nzu z’iwabo.

Isonga Family, Mukarukundo Sarah (Umukuru muri bo),UWINEZA Liliane na Sabato Clarisse (umuto muri bo)

‘Isonga Family’ igizwe na Mukarukundo Sarah, Uwineza Liliane na Sabato Clarisse, binjiye mu ruhando rwa muzika muri 2018 basubiramo indirimbo z’ibyamamare nka Cecile Kayirebwa, Muyango n’abandi.

Urugendo rwo gukora indirimbo zabo bwite rwahereye ku ndirimbo bise ‘Umupangayi’ yitsa ku rukundo rw’umukobwa wakunze umusore ukodesha mu mazu y’iwabo.

Inyikirizo yayo igira iti “… Yemwe mwe,..bambaza Mana ni munyambarize njye nayobewe, .mfite inkongi muri njye yambujije amajyo,..beza mwee nkunda Umupangayi w’iwacu,..”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Bataka uwo musore w’umupangayi bakakuranya ku bwiza bwe ndetse n’uko yabatwaye umutima. Mu majwi meza agororotse ajyana n’umudiho gakondo bavuga ubushongore n’ubukaka bw’uwo musore w’ibizigira mu mitoma iryoheye amatwi.

Ni indirimbo ya mbere kuri Albumu yabo bise  ‘Rwantambi’ iri gukorerwa muri Umushanana Records, iyi Studio yatangiye gukorana na bo mu mwaka wa 2020.

Umwe muri bo yabwiye UMUSEKE ko kuririmba ‘Umupangayi’ babikoze nk’abahanzi kuko bitegereje bagasanga urukundo ruririmbwa kwinshi kandi rufata kwinshi bahitamo kuririmba ku mukobwa wakunze umusore ukodesha mu nzu z’iwabo.

- Advertisement -

Mu buryo bw’amajwi ‘Umupangayi’ yakozwe na Producer Meira, amashusho atunganywa na Otto Shamamba,bombi bakorera muri Umushanana Records.

Mu mwihariko w’ubuhanga bw’amajwi ahanitse n’ubuhanga mu myandikire bavuga ko biteguye gukora umuziki Gakondo ubuzima bwabo no kuwushyira ku gasongero.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW