‘Itara’ ya Davis D ni yo iyoboye Umuseke Top 10 Weekly Chart

“Inkuru zinshira imanza zangize ruharwa nta mpaka”! aya ni amwe mu magambo y’indirimbo ‘Itara’ ya Davis D yumvikanisha inzira y’umusaraba yanyuzemo ubwo yafatanwaga na mugenzi we Kevin Kade n’umufotozi Thierry ubwo bari bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya n’ubufatanyacyaha mu gusambanya Umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.

‘Itara’ ya Davis D ni yo iyoboye urutonde rw’indirimbo zikunzwe mu Rwanda muri iki cyumweru dusoje. Iyi ndirimbo yazamuye imbamutima za benshi kuva ikijya hanze.

Itara ya Davis D ikubiyemo ubutumwa bwo gusobanura ibyo yashinjwaga ndetse no gushimira abamubaye hafi muri ibyo bihe bikomeye.

Indirimbo ‘Itara’ ya Davis D iyoboye Umuseke Top 10 Weekly Chart.

Ku mwanya wa kabiri muri Umuseke Top 10 Weekely Charts, hari indirimbo ‘Amata’ ya Dj Phil Peter na Social Mula. Iyi na yo ni indirimbo kuva yajya hanze iri muziganje mu gucurangwa mu Rwanda haba mu bitangazamakuru ndetse no hirya no hino mu baturage.

‘Amata’ kandi iri mu ndirimbo ziri gucuruzwa cyane ku bacuruzi b’indirimbo bazwi nk’aba Disc Burners. Abavuganye na UMUSEKE mu Mujyi wa Kigali. Mu Majyepfo n’Iburasirazuba batubwiye ko iyi ndirimbo iri kugurwa cyane aho bakorera.

‘Amata’ ya Dj Phil Peter na Social Mula iri mu ndirimbo ziri gukundwa na benshi.

Papa Cyangwe umaze kwigarurira imitima y’urubyiruko indirimbo ye ‘Sana’ yaje ku mwanya wa 3 mu gihe mu cyumweru giherutse yari yaje ku mwanya wa mbere.

Papa Cyangwe ari mu mushinga w’indirimbo nshya agiye gukorana n’Umurundi Olegue General uzwi mu ndirimbo ziganjemo amagambo n’amashusho y’urukozasoni.

Papa Cyangwe umaze kwigarurira imitima y’urubyiruko indirimbo ye ‘Sana’ yaje ku mwanya wa 3.

‘Iriza’ ya KAAYI mu cyumweru gishize yari iri ku mwanya wa Gatandatu yazamutseho imyanya ibiri iza ku mwanya wa kane.

Ubwiza bw’iyi ndirimbo y’uyu musore ukiri muto ugaragaza kuzatanga umukoro ukomeye cyane mu Muziki Nyarwanda buyiha gukinwa mu Ntara zose z’igihugu, abenshi bacuranga iyi ndirimbo batamuzi bitandukanye na bimwe by’ikimenyane bikunda kuvugwa muri Muzika Nyarwanda.

- Advertisement -
KAAYI aragaragaza kuzatanga umukoro ukomeye cyane mu Muziki Nyarwanda.

Ruti Joel umaze gushimangira ubuhanga mu njyana Gakondo, indirimbo ye ‘Rasana’ yakoranye na Mike Kayihura ni yo iri ku mwanya wa Gatanu muri Umuseke Top 10 Weekely Charts.

Ruti ari mu bahanzi b’abahanga bo kwitegwa ndetse afite umwihariko wo guhuza injyana gakondo n’umuziki ugezweho mu rubyiruko bikaryohera benshi bamwumva.
Ruti Joel uri gukora Albumu yise ‘Rumata’ izina rya Sekuru, amaze kugaragara mu ndirimbo zirimo ‘Ndaryohewe’ yahuriwemo n’abandi bahanzi bakizamuka ndetse na ‘Diarabi’. Ize ni ‘La Vie est Belle’, ‘Rumuri rw’Itabaza’, ‘Rusaro’ ndetse na ‘Igikobwa’ yaherukaga gushyira hanze.
Ku ikubitiro nyuma yo gusinyana amasezerano na DJ Pius, umuhanzikazi Babo yahise asohora indirimbo ‘Go low’ yakoranye na The Ben.
Iyi ndirimbo ‘Go low’ iri mu ndirimbo zikunzwe mu Rwanda byayishyize ku mwanya wa Gatandatu, uyu mukobwa yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka: Ich Liebe Dich na Turn Up yakoranye na Urban Boys.
Nyuma yo gusinyana amasezerano na DJ Pius, umuhanzikazi Babo yahise asohora indirimbo ‘Go low’ yakoranye na The Ben iri mu zikunzwe na benshi.
Ku mwanya wa karindwi hari indirimbo ‘Safari’ ya Sergio Martin ubarizwa muri ‘Kaya Music’, uyu mwanya ni wo yari iriho mu cyumweru gishize ikaba ikomeje kuzamura izina ry’uyu musore uri gukora kuri Albumu ye ya mbere.
Sergio Martin nawe aratanga ikizere mu muziki Nyarwanda.
Umwanya wa munani uriho indirimbo ‘Yari wowe’ ya Igor Mabano, mu gihe ku mwanya wa cyenda hari indirimbo ‘Ubutsinzi’ ya Niyo Bosco yakoranye na AIME.
‘No strees’ y’Itsinda rya The Same ni yo iri ku mwanya wa 10 muri UMUSEKE Top 10 Weekely Charts ikaba yatowe n’abakunzi ba UMUSEKE ku kigero cyo hejuru byayihesheje kuza kuri uyu mwanya.
Nyuma y’iminsi micye iyi ndirimbo igiye hanze iri gukinwa cyane ku maradiyo atandukanye na Televiziyo zo muri Kigali bikaba bitanga icyizere ko iri tsinda ryakanguka rikongera gukora indirimbo zisakara mu gihugu hose bikarenga mu Karere ka Rubavu batuye.
UMUSEKE kandi wabahitiyemo indirimbo eshanu mwaha amahirwe yo kuzaza muri Umuseke Top 10 Weekely Charts mu cyumweru gitaha.
Izo ndirimbo ni izi zikurikira:
1.Ibirara by Kevin Kade ft Auncle Austin
2.Gitari by Juda Muzik
3. Uburyohe by Clemy ft Fireman
4. Umuhigi by Rexy Kibamba ft Simba Skillz
5. After Quarantine by Jos Boy ft Soso Mado
Izi ndirimbo zitoranywa n’abakunzi ba UMUSEKE binyuze ku mbuga nkoranyambaga, hifashishwa kandi Abanyamakuru bakora ibiganiro by’imyidagaduro hirya no hino mu gihugu ndetse n’itsinda ry’abanyamakuru b’imyidagaduro ba UMUSEKE.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW