Jef King washinze umuryango ufasha abatishoboye yasohoye indirimbo yise ‘Asante’

Jef King, umwe mu bahanzi bakora muzika ihimbaza Imana yatangije umuryango yise ‘ Jef King Foundation’, ugamije gufasha abatishoboye mu buryo butandukanye.

Ku ikubitiro Abaturage 20 bo mu Gihugu cya Kenya bahawe ibiribwa ndetse n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mu buzima.

Ku ikubitiro Jef King uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Asante’ yatangirije ibikorwa by’umuryango wo gufasha ku baturage basaga 20 bo muri Kenya aho bahawe ibiribwa n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mu buzima bwa buri munsi.

Nyuma y’iki gikorwa Jef King yavuze ko buri munyarwanda akwiriye kugira umutima wo gufasha aho ari hose kuko bidakenesha kandi ko ugira neza ukayisanga imbere.

N’ubwo atabashije kujya muri Kenya kwifatanya nabo 20 bahawe iyo mfashanyo, Jef King yashimiye bikomeye inshuti ze zibumbiye muri uyu muryango zabashije kugera kuri abo baturage asaba Abahanzi kuzirikana Abakunzi babo bari mu buzima butameze neza.

Ku bikorwa bya muziki, uyu musore utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yashyize hanze indirimbo yise ‘Asante’ yishimiwe cyane n’abakunzi b’indirimbo ze.

Jef King muri iyi ndirimbo avuga ko buri muntu yagira isi nziza akora ibikorwa byiza kandi umutima we ukarangamira ijuru kuruta kwita ku by’isi bishira.

Indirimbo ‘Asante’ kuri shene ya youtube ya Jef King Music imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi 6,476 mu gihe cy’umunsi umwe n’ibitecyerezo 69 byose byitsa ku bwiza bw’iyi ndirimbo n’ubutumwa buyikubiyemo.

Umva indirimbo Asante y’umuhanzi Jef King uteganya gukorera ibikorwa bya ‘Jef King Foundation’ mu Rwanda mu minsi ya vuba.

- Advertisement -
Jef King utuye muri Amerika ni uwe mu bahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana zikora ku mutima ubwoko bw’Imana.