Kenya: Nyuma y’indirimbo ‘Maria’ Tunnel Boy arifuza ko yazakorana na Marina

Umunyarwanda Tunner Boy ukorera umuziki mu Gihugu cya Kenya yasohoye indirimbo nshya yise ‘ Maria’ ahishura ko imwe mu mishinga mishya afite harimo gukorana indirimbo n’umuhanzikazi Marina Deborah uri mu beza u Rwanda rufite.

Tunnel Boy ukorera umuziki muri Kenya arifuza kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu mahanga.

Tunner Boy amazina ye nyakuri ni Bikorimana Gaspard , ni umwe mu bahanzi b’abanya-Rwanda bakorera umuziki muri Kenya uri ku rwego rwiza, azwi mu ndirimbo nka Baby,Chezesha yakoranye na Tizo Tizo,Weeding Day n’izindi.

Mu kiganiro na UMUSEKE , yavuze ko indirimbo ‘Maria’ yakorewe muri Studio ikomeye muri Kenya yitwa City Sound ikoreramo icyamamare Otile Brown, Nadia Mukumi n’abandi bubatse izina muri Kenya.

Yatangaje kandi ko iyi Studio bari mu biganiro ku buryo biramutse bigenze neza abakunzi b’umuziki we batangira kubona imishinga mishya iri ku rwego rwo hejuru.

‘Maria’ ya Tunnel Boy ni indirimbo nziza ibyinitse ikoze mu njyana zigezweho ifite amashusho meza yakozwe na J Edgar muri Red Pictures Company iri muzigezweho muri Kenya.

Tunnel Boy ukunda umuhanzikazi Marina, yeruye ko yifuza gukorana indirimbo nawe ku buryo mu mishinga afite mu mutwe harimo uwo gukorana na Marina.

Yagize ati ” ikindaje ishinga ni ugukorana indirimbo na Marina , sindamenya ngo ni ryari n’inzira bizanyuramo gusa mu mutwe bindimo”

Tunnel Boy avuga ko muzika Nyarwanda imaze kugera ku rwego rwiza ko igenda izamuka umunsi ku munsi akaba yifuza ko nawe yagira uruhare mu gutuma umuziki Nyarwanda ukomeza gutera imbere no mu mahanga.

Asaba Abanyarwanda gukomeza gushyigikira abahanzi nyarwanda aho barihose ,kuko aribyo bizatuma umuziki wabo utera imbere.

- Advertisement -
Mu mishinga ya vuba arifuza gukorana indirimbo na Marina uherutse gusezera muri The Mane.

Kanda hano urebe indirimbo Maria ya Tunnel Boy

REBA Ibiganiro by’ubwenge kuri YouTube Channel UMUSEKE TV UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW