Kompanyi y’Ubwishingizi y’Abadage yaguze imigabane mu yindi ikomeye muri EAC

Kompanyi mpuzamahanga  y’Ubwishingizi y’Abadage yitwa Allianz yaguze imigabane mu yindi y’ubwishingizi ikomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba yo muri Kenya izatuma ishora imari mu karere rihagaze Miliyari 1€.

Coenraad Vrolijk umuyobozi Mukuru wa Allianz muri Africa (IBURYO)

Iyi Kompanyi y’Abadage ya Allianz yahise yihuza n’iriya yo muri Kenya yitwa Jubilee General Insurance Limited (JHL)  ikaba yahise indura izina ikitwa Jubilee Allianz General Insurance Limited.

Ubu bufatanye bwatangajwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gicurasi 2021, bwatumye iriya Kompanyi muri Kenya isigarana imigabane ingana na 66%.

Iyi kompanyi ikomeye ku Isi ya Allianz isanzwe ifite icyicaro mu Budage, ifite abakiliya barenga miliyoni 100 bari mu bihugu birenga 70 ikoreramo birimo 12 byo ku Mugabane wa Africa.

Ku rwego rw’Isi Allianz yinjije Miliyari 142€ ndetse ikaba yarinjije Miliyari 11,9 € mu mwaka wa 2019.

Naho iriya Kompanyi JHL ni yo ikomeye mu zitanga serivisi z’Ubwishingizi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba ikaba ikorera mu bihugu birimo Uganda na Tanzania ndetse zikaba zifita isoko rinini muri ibi bihugu.

Ubufatanye bw’ibi bigo by’ubwishingizi biri no ku masoko y’imari n’imigabane, buje bukurikira isinywa ry’amasezerano hagati yazo yashyizweho umukono ku wa 29 Nzeri 2020.

Muri ariya masezerano, Allianz yiyemeje gufasha JHL gutanga serivisi z’ubwishingizi bw’igihe gito ku mitungo mu bihugu bitanu nka Kenya, Uganda, Tanzana, Burundi no mu Birwa Mauritius.

Izi komanyi zizakomeza gukora zitandukanye kugeza igihe ibikorwa byazo bihurijwe muri Kompanyi ya Jubilee Allianz General Insurance Limited ubwo bizaba byemejwe.

- Advertisement -

Abayobozi mu nzego za Leta, bavuga iyi nshya izashora Miliyoni 100€ mu mwaka utaha ndetse ikazanashora imari rya Miliyari 3€ mu kuzamura urwego rw’imikorera y’urwego rw’Ubwishingizi ngo rukiri hasi kuko ngo muri Kenya ruri munsi ya 10% mu gihe muri Uganda ruri munsi ya 1%.

Ambasaderi w’u Budage muri Kenya, Annett Gȗnther watangije ubu bufatanye, yavuze ko buriya bufatanye buzazamura urwego rw’Ubwishingizi mu karere k’Afurika y’iburasirazuba.

Yagize ati “Ku giti cyanjye nka Ambasaderi, iri ni ishoramari ryiza ku ruhande rw’akarere ndetse n’u Burayi.”

Umuyobozi Mukuru wa Allianz muri Africa, Coenraad Vrolijk yavuze ko bafite inteko yo kwagura ibikorwa byabo no mu bindi bihugu byo mu karere bitewe n’imirono migari yabyo ku bijyanye n’ubwishingizi ndetse n’uburyo byorohereza abafatanyabikorwa.

UMUSEKE.RW